Imyidagaduro

Imirwano ikomeye mu gitaramo cya Pusha T mukeba wa Drake

Imirwano ikomeye mu gitaramo cya Pusha T mukeba wa Drake

Umuraperi Terrence LeVarr Thornton[Pusha T] yavangiwe mu buryo bukomeye n’abafana bagaragaje umujinya udasanzwe mu gitaramo cye.

Pusha T, ni umwe mu baraperi bafite umwihariko by’akarusho akaba akunze kwibasira bagenzi be mu ndirimbo. Mu mpeshyi y’uyu mwaka, Pusha T yazonze Drake mu buryo bukomeye.

Afatwa nk’umuzi watumye bimenyekana ko Drake yabyaranye n’umukobwa ukina filime z’ubusambanyi witwa Sophie Brussaux nyuma y’uko hari hashize igihe kinini abihakana.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ugushyingo 2018, Pusha T yakoreye igitaramo ahitwa Danforth Music Hall mu Mujyi wa Toronto. Igitaramo cyaje kuba akaduruvayo ubwo abafana b’umujinya bateye amacupa y’inzoga Pusha T ava ku rubyiniro shishi itabona.

TMZ yatangaje ko abafana babanje kuzamura amajwi bagaragaza ko badashaka umuziki wa Pusha T, abari bafite uburakari bw’ikirenga bahise bajya ku rubyiniro basumira uyu muhanzi na we akizwa n’amaguru.

Umwe mu bashinzwe umutekano i Toronto yabwiye iki kinyamakuru ko bagishakisha inkomoko y’aka kaduruvayo kugira ngo abagateje babiryozwe.

Abantu batatu bakomerekeye muri ubu bushyamirane bahise bajyanwa mu bitaro gusa ngo ‘ubuzima bwabo nta kibazo gikomeye bufite.’

Abafana bakimara gusumira Pusha T, abamurinda bahise batabarana ingoga baramuhungisha aza kugaruka gukomeza igitaramo imirwano ihosheje.

Pusha yagarutse kuririmba akikijwe n’abashinzwe umutekano mu buryo bwo kumurinda ko hagira umusagarira.

TMZ yavuze ko i Toronto ku ivuko rya Drake, bashobora kuba bakoze ibi mu buryo bwo kwereka Pusha T ko batamwishimiye na gato kubera umwiryane yagiranye n’umuhanzi wabo.

Pusha T ni we watumye ibya Drake n’umukinnyi wa filime z’ubusambanyi bimenyekana. Yabiririmbye mu ndirimbo yise ‘The Story of Adidon’ aho avugamo uburyo umuraperi Drake yabyaranye n’umukobwa ukina filime z’ubusambanyi yarangiza akamuhisha.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top