Iminsi myinshi - Umuraperi Danny Nanone yakomoje ku mugore wamufungishije
Umuraperi Ntakirutimana Danny wamamaye nka Danny Nanone yasohoye indirimbo nshya yise ’Iminsi myinshi’ aho yanakomoje ku mugore uheruka kumufungisha.
Uyu muraperi wanditse izina yari amaze iminsi atuje nta ndirimbo asohora, gusa kimwe mu byamubayeho ni uko umwaka ushize yafunzwe ashinjwa gukubita umugore babyaranye.
Yafunzwe muri Nzeri 2022 ariko mu Kwakira 2022 Urukiko rutegeka ko afungurwa akajya arwitaba buri wa Gatanu wa nyuma w’ukwezi.
Danny Nanone akaba yari amaze iminsi ateguza abantu indirimbo ye nshya ’Iminsi Myinshi’ yamaze no gushyira hanze.
Muri iyi ndirimbo yumvikana asa nugaruka ku buzima yahuriye nabwo muri gereza ubwo yari afunzwe, uko yakiriwe, gusa ahamya ko ari ahantu hafasha umuntu kwitekerezaho.
Muri iyi ndirimbo na none ariko asa nugaruka ku mugore bivugwa wamufungishije aho yavuze ko byatangiye ari umufana bisanzwe.
Nubwo aterura neza ariko hari aho agera mu mashusho y’indirimbo hakazamo ifoto yanditseho iti "Danny Nanone yafungishijwe n’umugore basezeranye."
Ahandi hati " Umuhanzi Danny Nanone yatawe muri yombi akekwaho gukubita umugore."
Kuri iyo foto niho Danny Nanone aba aririmba ati "Bitangira yari umuhisi ndi umugenzi bimwe bisanzwe by’abafana n’abahanzi (...) kuva uwo munsi kugeza ubu mbayeho nk’impunzi, ashaka mpfukame abe mensiya ampe penetensiya, ashaka ko abafana ba Danny Nanone banzira, yatanga byose nkava mu nzira."
Iyi ndirimbo y’iminota 3 n’amasegonda 47 ikaba mu buryo bw’amajwi yaratunganyijwe na Pastor P mu gihe yayobowe na Fayzo Pro.

Ibitekerezo
hatangimana vedaste
Ku wa 14-02-2023Jyendabona bitaribikwiye kumufungisha nihangane nasheni idacika