Imyidagaduro

Ihere ijisho amafoto y’Abakobwa 9 babonye itike ya Miss Rwanda ku ikubitiro

Ihere ijisho amafoto y’Abakobwa 9 babonye itike ya Miss Rwanda ku ikubitiro

Uyu munsi nibwo hatangiye urugendo rwo gushaka abakobwa bazahatanira ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2022 agasimbura Ingabire Grâce wegukanye irya 2021, ku ikubitiro ryahereye mu Ntara y’Amajyarugura aho abakobwa 9 ari bo babashije gutambuka.

Abakobwa 51 nibo biyandikishije guhagararira Intara y’Amajyaruguru muri Miss Rwanda 2022. 43 bahawe itara ry’icyatsi kugira ngo bitabire ijonjora nyuma yo kuzuza ibisabwa byose harimo ibipimo byerekana ko nta bwandu bwa COVID-19 bafite ndetse no kuba barikingije byuzuye.

Bitandukanye n’umwaka ushize aho irushanwa ryabaye hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ubukana icyorezo cya Covid-19 cyari gifite, kuri iyi nshuro ryongeye kuba abahataniye ikamba bahari ndetse babazwa ibibazo n’abagize akanama nkemurampaka imbonankubone.

Kubahiriza amabwiriza ya COVID-19 byahawe umwanya ukomeye muri aya majonjora. Ijonjora ryabereye mu Karere ka Musanze kuri La Palme Hotel.

Ku isaha ya saa moya zuzuye z’umugoroba nibwo hamenyekanye abakobwa bose uko ari 9 bakomeje mu cyiciro kindi cya Miss Rwanda bahagarariye Intara y’Amajyaruguru.

Urutonde rw’abakobwa 9 batsindiye gukomeza mu Ntara y’Amajyaruguru

Ishimwe Muhayimpundu Adelaide (No 22)

Mutavu Manzi Leslie (No 37)

Nshuti Vanessa (No 04)

Bagiriteto Aliane (No 08)

Uwase Mignone (No 01)

Umutoniwase Dianah (No 10)

Cyiza Raissa (No 33)

Kaberuka Emmanuella (No 30)

Igiraneza Mugisha Ghislaine (No 40)

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • maniraguha solange
    Ku wa 2-02-2022

    COURAGE PEE TURABASHIGIKIYE KWITINYUKA NI NTAMBWE YAMBERE IN LIFE

  • mbabazi
    Ku wa 30-01-2022

    ndabona ari bon gusa nyn ndabashishikarizaa gumezaa kd bumva ko bashoboye

IZASOMWE CYANE

To Top