Igikombe tukibonye ntitwacyanga ariko si yo yari intego nyamukuru - Umutoza wa Rayon, Haringingo
Umutoza wa Rayon Sports, Haringingo Francis yavuze ko bagize amahirwe bakegukana CECAFA Kagame Cup batabyanga ariko si yo ntego yabazanye mu irushanwa ahubwo baje kwitegura umwaka w’imikino wa 2026-27.
Ibi yabitangaje nyuma yo gutsinda Tusker FC 1-0 mu mukino w’umunsi wa kabiri w’itsinda C rya CECAFA Kagame Cup ririmo kubera mu Rwanda guhera tariki ya 24 Nyakanga 2026.
Haringingo yavuze ko ikigenzi kwari ukubona amanota atatu kandi babigezeho.
Ati "Icy’ingenzi ku mukino w’uyu munsi byari amanota atatu, ibitego tubibonye byari byiza ariko icy’ingenzi byari amanota atatu kugira ngo tuzajye gukina umukino wa nyuma dufite amahirwe, kuko ubu turasabwa kunganya cyangwa gutsinda kugira ngo tubashe kugera 1/2."
Haringingo yashimishijwe n’iyi ntsinzi kuko wari umukino utoroshye kandi unafite kinini uvuze kuri bo.
Ati "Uno munsi turishimye gutsinda kuko wari umukino utari woroshye mwabibonye, ni umukino twari twiteguye ko uzaba ukomeye, ikipe ya Tusker FC twari twayirebye ku mukino wa mbere, twari twabonye ko bitazoroha ariko turishimira ko ibyo twateguye byagenze neza tukabona amanota atatu."
Yavuze ko icyo bagiye gukora ari ukuganiriza abakinnyi cyane bakamenya ko ibintu bitararangira ko hakiri urugamba kuri Al Hilal SC kuko ari wo mukino uzabageza muri 1/2.
Yavuze kandi ko yishimiye imikinire yabo ariko na none hakaba hakiri ibyo gukosora.
Ati "Njyewe nishimiye uko twakinnye, ibyo twari twateguye intego kwari ugutsinda. Hari ibyiza twakoze hari n’ibitagenze neza tugomba gukosora."
Abakinnyi batarimo kugaragara, ngo ni uko bose batakinira rimwe, mu minsi iri imbere bazajya mu kibuga.
Yanagarutse kuri Boris Gbenou utaragaragaye ku mukino wa Tusker FC aho yagize ati "Boris yarababaye, yararwaye nyuma y’umukino twakinnye na KVZ FC ariko umukino utaha azaba yagarutse kimwe n’uko uyu munsi twari twagaruye Christian."
Yahishuye ko bari muri CECAFA Kagame Cup ari ukwitegura umwaka w’imikino utaha (Preseason) ariko na none igikombe bakibonye batacyanga.
Ati "Twaje turi muri Preseason turimo twitegurira imikino Nyafurika na Shampiyona. Igikombe nta muntu wacyanga, ubajije buri umwe wese aragishaka kuko ni ishema, ni morale ku bakinnyi, ku buyobozi. Twaje muri Preseason ariko iyo ugeze mu irushanwa ugerageza ibishoboka byose ngo ube uwa mbere."
Rayon Sports iri ku mwanya wa kabiri mu itsinda C n’amanota 6 inganya na Al Hilal SC ya mbere ariko ikaba izigamye ibitego 6 indi 3. Birayisaba gutsinda Al Hilal SC cyangwa kunganya nayo ikazamuka ari ’best loser.’

Ibitekerezo