Nyuma y’ifoto y’umuherwekazi w’umugande wibera muri Afurika y’Epfo, Zari Hassan yashyize hanze yambaye imisego gusa ari kumwe n’umwana we Tiffah yabyaranye na Diamond, ntibyakiriwe neza n’umuhanzikazi w’umugande, Full Figure, wamusabye kureka ibidafite umumaro agafasha Uganda muri ibi bihe.
Kwambara imisego y’igitanda imwe abantu bisegura, birasa n’ibigezweho muri iyi minsi ku mbuga nkoranyambaga aho ibyamamare byabifashe nk’uburyo bwo kwerekana imideli bagasangiza ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga.
Zari Hassa cyangwa se The Lady Boss nk’uko akunze kwiyita, ni umwe mu bakoze ubu buryo umuntu yakwita nko kwerekana imideri, ni ifoto ari kumwe n’umukobwa we yabyaranye na Diamond, Tiffah bose bambaye imisego, yayinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.
Ibi byarakaje umuhanzikazi w’umugande Jennifer Full Figure amubaza icyo abaturage ba Uganda bazungukira muri iyi myitwarire ye yo kwambara imisego muri iki gihe, yamusabye gukora igikwiye akaba yagira ubufasha atanga ku gihugu cye cyugarijwe na COVID-19.
Yagize ati“ubuse abanya-Uganda ibi birabirya? Kora igikenewe byibuze utange imifuka 50 y’ibishyimbo, bagenzi ba we barimo gufasha wowe uri muri ayo, gurira abantu ibyo kurya uve muri ayo sibyo abagande bakeneye.”
Ibi kandi bibaye nyuma y’uko uyu mugore aherutse gutangaza ko atazigera agira inkunga atanga muri iki gihugu bitewe n’uko arimo gufasha umuryango we.

Ibitekerezo
Agatesi Rosine
Ku wa 17-04-2020Ubundise murarinda kumubwiriza wesumunu ntago agira umutima ufasha ababaye
Agatesi Rosine
Ku wa 17-04-2020Ubundise murarinda kumubwiriza wesumunu ntago agira umutima ufasha ababaye
Agatesi Rosine
Ku wa 17-04-2020Ubundise murarinda kumubwiriza wesumunu ntago agira umutima ufasha ababaye