Ibihembo bya Oscars byabayemo gutungurana gukomeye; urutonde rurambuye
Ibirori byatangiwemo Academy Awards [bikunze kwitwa Oscars] byabayemo gutungurana gukomeye urebye ku byari byitezwe n’ubusesenguzi bwakozwe ku bagombaga gutsinda.
Ibihembo ngarukamwaka bya Oscars byatanzwe mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 25 Gashyantare 2019, mu birori byabereye mu nzu y’imyidagaduro ya Dolby mu Mujyi wa Los Angeles. Ni ku nshuro ya 91 kuko byatanzwe bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 1927.
Rami Malek yegukanye igihembo cya best actor; Alfonso Cuarón ahabwa icya best director. Igihembo cya ‘best picture’ nacyo cyatunguranye, cyahawe filime ‘Green Book’ mu gihe abenshi bari biteze ko kigomba guhabwa ‘Roma’ nayo yakunzwe by’ikirenga.
Olivia Colman mu cyiciro cy’abagore yatunguranye aba ‘Best Actress’ ku bw’akazi yakoze muri filime’The Favourite’ mu gihe abenshi batekerezaga ko hazatsinda ‘Glenn Close’.
Colman yatunguwe cyane n’iki gihembo, ubwo bakimushyikirizaga yagize ati “Mu by’ukuri byari binteye umuhangayiko”. Lady Gaga uherutse kwitwara neza muri Grammy Awards, yahawe ikindi gihembo cya ‘Original song’ ku bw’indirimbo ‘Shallow’.
Mahershala Ali yahawe igihembo cya kabiri cya ‘Best Supporting Actor’ kubera uburyo yitwaye muri ‘Dr Don Shirley’. Filime ya Nick Vallelonga, Brian Currie, Peter Farrelly yahawe igihembo cya Best Original Screenplay.
Spike Lee yahawe igihembo cya mbere cya Academy Award mu cyiciro cya ‘Best Adapted Screenplay’ kubera akazi yakoze muri BlacKkKlansman.
Urutonde rurambuye rw’abegukanye ibihembo muri Oscars 2019:
Documentary (Feature) — Jimmy Chin and Elizabeth Chai Vasarhelyi, Free Solo
Actress in a Supporting Role — Regina King, If Beale Street Could Talk
Makeup and Hairstyling — Greg Cannom, Kate Biscoe, and Patricia Dehaney, Vice
Costume Design — Ruth E. Carter, Black Panther
Production Design — Hannah Beachler and Jay Hart, Black Panther
Cinematography — Alfonso Cuarón, Roma
Sound Editing — John Warhurst, Bohemian Rhapsody
Sound Mixing — Paul Massey, Tim Cavagin, and John Casali, Bohemian Rhapsody
Foreign Language Film — Alfonso Cuarón, Roma
Film Editing — John Ottman, Bohemian Rhapsody
Actor in a Supporting Role — Mahershala Ali, Green Book
Animated Feature Film — Spider-Man: Into the Spider-Verse, Bob Persichetti, Peter Ramsey, Rodney Rothman
Animated Short Film — Domee Shi, Bao
Documentary Short Subject — Rayka Zehtabchi and Melissa Berton, Period. End of Sentence.
Visual Effects — Paul Lambert, Ian Hunter, Tristan Myles and J.D. Schwalm, First Man
Live Action Short Film — Guy Nattiv and Jamie Ray Newman, Skin
Best Original Screenplay — Nick Vallelonga, Brian Currie, Peter Farrelly, Green Book
Best Adapted Screenplay — Spike Lee, Sean McKittrick, Jason Blum, Raymond Mansfield, Jordan Peele, BlacKkKlansman
Original Score — Ludwig Goransson, Black Panther
Original Song — Lady Gaga, Mark Ronson, Anthony Rossomando, and Andrew Wyatt, “Shallow,” A Star Is Born
Best Actor in a Leading Role — Rami Malek, Bohemian Rhapsody
Best Actress in a Leading Role — Olivia Colman, The Favourite
Best Director — Alfonso Cuarón, Roma
Best Picture — Green Book

Ibitekerezo