Imyidagaduro

Humble yavuze ku itandukana rya Safi n’umugore we(VIDEO)

Humble yavuze ku itandukana rya Safi n’umugore we(VIDEO)

Umuhanzi wo mu itsinda rya Urban Boys, Manzi James uzwi nka Humble Jizzo, yavuze ko yataunguwe ndetse anababazwa n’uko Safi Madiba bahoze mu itsinda rimwe yatanukanye n’umugore we.

Tariki ya 1 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba na Judithe basezeranye imbere y’amategeko ndetse basezerana imbere y’Imana.

Muri Gashyantare 2020 ni bwo Safi Madiba yerekeje muri Canada aho byavuzwe ko yasanzeyo umugore we Judithe kuko ari ho aba, muri Kanama 2020 ni bwo Safi yemeje ko yamaze gutandukana n’umugore we.

Ubwo aba bombi bashakanaga, byavuzwe ko Safi ashatse umugore nta rukundo ruri hagati yabo ahubwo ari inzira yo kugira ngo abone uko ajya kuba muri Amerika.

Mu kiganiro na ISIMBI, Humble Jizzo yavuze ko yatunguwe no kumva ko Safi yatandukanye n’umugore we, n’aho ngo babaye barakoze ubukwe bakina baba baranakinishije abantu babwitabiriye.

Yagize ati"Safi n’ubwo twatandukanye, ninjye na we twari dushatse Nizzo ntabwo arashaka, buri muntu amenya ibye mu rushako, ariko njye ntabwo nabyiyumvishije, sinzi niba barafashe umwanya wo kumenyana ariko njye numvaga byari kuba byiza iyo baba bakiri kumwe, ntabwo nkeka ko bakinaga kuko babaye barakinaga baba baranakinishije abantu, ni ugukinisha imitima y’abantu babakunda na bo ubwabo."

Safi Madiba ubu asigaye yibana mu nzu aho avuga ko yitegura gusohora indirimbo nshya, ni nyuma ya I love You imaze kuzuza miliyoni y’abantu bayirebye kuri YouTube.

Safi yamaze gutandukana n'umugore we
Humble Jizzo yababajwe n'uko Safi yatandukanye n'umugore

Reba ikiganiro na Humble Jizzo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Princesse light
    Ku wa 6-09-2020

    Njanibaza impamvu abahanzi bo mugihugu bataja bagumana abagore babo why?

  • akumuntu boaz
    Ku wa 3-09-2020

    Turi Mubihe Byanyuma Mwabantu Mwe,reka Turebe Mwijuru Turebane Amaso Kumaso Na Data Watwese,tumubwire Byose Kuberako Ariwe Ufite Guhana Nokubabarira Mukuboko Kwe. Papa Wanjye Yampaye Umurima,amazekuwumpa,awumbaruzaho,icyangombwa Cyasohotse Arinjye Cyanditswe ho.Kuva Mu2011kugeza Ubu Mu2020,none Arikuwunyaka Kandi Tumaze Imyaka5 Tuburana Uwo Murima Ndikumutsinda,we Avuga Ko Nawusahuye, Rubanda Rwa Gihanga Mumpfashe Njye Nabuze Umuti Kubura Ubutaka=kuguma Muri Gereza=gutandukana N’umuntu

IZASOMWE CYANE

To Top