Siporo

Haruna Niyonzima yahawe icyubahiro na CECAFA

Haruna Niyonzima yahawe icyubahiro na CECAFA

Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, yatoranyijwe mu bagomba kuzakoresha Tombola ya CECAFA Kagame Cup izabera mu Rwanda.

Biteganyijwe ko kuva tariki ya 24 Nyakanga kugeza tariki ya 8 Kanama mu Rwanda hazaba habera irushanwa rya CECAFA Kagame Cup.

Iri rushanwa rihuza amakipe yabaye aya mnere iwayo mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba n’iyo Hagati, kuri iyi nshuro rizahuza amakipe 12 azaba agabanyije mu matsinda 4.

Tombola ikaba izaba ku wa Gatanu w’iki cyumweru tariki ya 10 Nyakanga 2026 muri Stade Amahoro mu cyumba gisanzwe gikorerwamo ikiganiro n’itangazamakuru.

CECAFA ikaba yemeje ko mu bazakoresha Tombola harimo Haruna Niyonzima wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, wakiniye amakipe atandukanye mu Rwanda na Tanzania akaba afite ibi bikombe bya CECAFA Kagame Cup yatwaranye na APR FC na Young Africans yo muri Tanzania.

Amakipe 12 azitabira iri rushanwa ni APR FC na Rayon Sports zo mu Rwanda, Simba SC na Singida Black Stars zo muri Tanzania, Vipers SC yo muri Uganda, Al Hilal SC na Al Merrikh SC zo muri Sudani, Gor Mahia yo muri Kenya, Mogadishu City FC yo muri Somalia, Jamus SC yo muri Sudani y’Epfo, FC Garde Républicaine yo muri Djibouti na KVZ FC yo muri Zanzibar.

Haruna Niyonzima watwaranye CECAFA Kagame Cup na APR FC na Young Africans azakoresha tombola
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top