Hari icyo Snoop Dogg yasabiye ikipe y’igihugu y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika
Nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi cy’abagore cya 2019 cyabereye mu Bufaransa, igihangange mu muziki wo mu njyana ya Hip Hop ku isi ukomoka muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, Snoop Dogg yishimiye cyane ikipe y’igihugu y’abagore.
Nk’uko urubuga rwa udakuspecially.com rubitangaza, uyu munyamuziki yerekanye ko hatagombye kuba itandukaniro hagati y’agahimbazamusyi gahabwa ikipe y’abagabo ndetse n’iy’abagore ahubwo asaba ko ikipe y’abagore ari yo yahabwa menshi kubera ko yerekanye ko ishoboye nyuma yo kwegukana igikombe cy’Isi.
Yagize ati: “Nshimiye cyane ikipe y’igihugu y’abagore ku bwo gutwara igikombe cy’isi ku nshuro ya kane, icyo nshaka si uko buri mukinnyi yishyurwa amadorari miliyoni 206, nyamara iyo iba ari ikipe y’abagabo yatwaye iki gikombe, buri mukinnyi yari guhabwa miliyari imwe y’amadorari, ibyo si byo, abagore na bo bafatwe nk’uko abakinnyi b’ikipe y’abagabo bahembwa. Ntibyaba byumvikana uburyo abantu batwara igikombe cy’Isi ngo nibirangira babone.”
Ikipe y’igihugu y’abagore ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yegukanye igikombe cy’isi cya 2019, nyuma yo gutsinda ikipe y’ igihugu y’abagore y’Abahorandi ibitego 2-0.

Ibitekerezo