Imyidagaduro

Hamisa Mobetto yatsinze icy’umutwe Wema Sepetu

Hamisa Mobetto yatsinze icy’umutwe Wema Sepetu

Nyuma y’uko ananiwe kwishyura ubukodi bw’iduka yacururizagamo imyenda y’abana, iduka rya Wema Sepetu ryari rizwi nka Little Sweetheart ryaguzwe na Hamisa Mobetto rihita rihinduka Mobetto Kids Corner.

Iri duka riherereye Kinondoni mu mujyi wa Dar es Salaam, umwaka ushize nibwo byavuzwe ko Wema Sepetu wabaye nyampinga wa Tanzania 2006 yananiwe kwishyura ubukodi bw’inzu aho nyirinzu yamusabye kuvamo agakodesha abandi.

Ibinyamakuru bitandukanye byo muri Tanzania bikaba byanditse ko iri duka ari ryo umukunzi wa Mobetto yamuguriye.

Mu mpera z’umwaka ushize, Hamisa Mobetto wakundanye na Diamond kimwe Wema Sepetu, abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yavuze ko umukunzi we yamuhaye impano y’iduka ricuruza imyenda y’abana ndetse n’ibyarimo byose yabimuguriye nk’impano yo ku isabukuru ye y’amavuko(tariki ya 10 Ukuboza).

Ikinyamakuru Risasi kivuga ko cyagiye aho iri duka riri maze umwe mu bakozi ba Mobetto akababwira ko iri duka koko ryahoze ari irya Wema Sepetu.

Ati“nibyo mbere iri duka ryari irya Wema ariko sinzi icyabaye kugira ngo agende, nibwo Mobetto yaje kurifata. Twebwe Mobetto aje kurireba twaratangaye kubera ko mu ntangiriro ryari irya Wema kandi kandi na we akaba agurisha imyenda y’abanda nka Wema.”

Wema na Mobetto bakundanye na Diamond Platnumz ndetse Mobetto we baranabyaranye. Mu myaka yashize aba bombi barebanaga ay’ingwe bapfa uyu muhanzi.

Hamisa Mobetto ni we usigaye ari nyiriduka ryahoze ari irya Wema Sepetu
Iduka rya Sepetu ryegukanywe na Mobetto
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Aime max
    Ku wa 16-04-2021

    Andika Igitekerezo Hano
    Byaribikwiye komyasir atera ivi

IZASOMWE CYANE

To Top