Imyidagaduro

Gahunda yo gushyingura Dj Miller

Gahunda yo gushyingura Dj Miller

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu tariki ya 8 Mata 2020 ni bwo Dj Miller witabye Imana ku munsi wo Cyumweru azashyinshyingurwa mu irimbi rya Rusororo.

Uyu mugabo wakoraga akazi ko kuvangavanga imiziki, yitabye Imana azize indwara ya Stroke(guturika kw’imitsi ijyana amaroso mu bwonko).

Ku munsi w’ejo ku wa Gatatu mu gitondo saa 7h, ni ukujya gufata umurambo ku Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal ari n’aho yaguye.

Saa 10h ni ukugera mu rugo iwe aho yari atuye n’umuryango we. Saa 11h hazabaho isengesho ryo kumusabira rizamara iminota 30.

Saa 11h30’-12h30’ hazaba ari umwanya w’amagambo(ayateguwe n’undi ufite icyo avuga kuri nyakwigendera).

Saa 12h30’-14h00’ gusezera ku murambo bwa nyuma no kwerekeza ku irimbi rya Rusororo aho azashyingurwa, ni mu gihe saa 14h00’-15h00’ ari ugushyingura.

Mu rwego rwo kwirinda COVID-19, biteganyijwe ko Dj Miller azashyingurwa n’abantu batarenze 50 harimo n’abo mu muryango we.

Dj Miller akaba yari umwe mu bagize itsinda ry’aba Djs rya Dream Team Deejays aho ari yari arihuriyemo na Dj Marnaud na Dj Toxxxky.

Yari umuhanzi aho yakoranye indirimbo na Social Mula yitwa Stamina, Iri Joro ni Bae yakoranye na Butera Knowless, Riderman na Dream Boys akaba yaherukaga gusohora Belle yakoranye na Peace Jolis na Urban Boys.

DJ Miller asize umugore witwa Nigihozo Hope bakoze ubukwe mu mwaka ushize ndetse bari bafitanye umwana w’umukobwa.

Azashyingurwa ejo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • -xxxx-
    Ku wa 9-04-2020

    Mubyeyi ihangane gusa birababaje ntibyoroshy kubyakira arikojyerajyeza

  • Emmy
    Ku wa 7-04-2020

    May God judges you with mercy LeagendðŸ™
    U will always stay in our hearts Rastaman

IZASOMWE CYANE

To Top