Sinema

Filime Seburikoko yagarutse mu isura nshya

Filime Seburikoko yagarutse mu isura nshya

Filime y’uruhererekane ya ’Seburikoko’ yakunzwe na benshi, igiye kongera kujya igaragara aho noneho yagarutse mu isura nshya.

Iyi filime yari imaze imyaka 2 ihagaritswe gukinwa, kuri ubu yarasubukuwe ndetse n’ibice bishya byamaze gutunganywa ikazajya inyura kuri ZACU TV.

Nk’uko Wilson Nelly Misago, washinze ikigo cya ZACU Entertainment gifite ZACU TV akaba ari na we nyiri iyi filime yabibwiye itangazamakuru mu kiganiro cyabaye ku wa Gatanu tariki ya 3 Ukwakira 2025 ko mu mpera z’uyu mwaka izongera gutambuka.

Ati "tubahishiye byinshi byiza. Seburikoko nyuma y’uko abantu benshi babidusabye ubu yararangiye izatangira gutambuka tariki ya 1 Ukuboza 2025."

"Ni bwa buzima bwo mu cyaro nubwo izaba iri mu isura nshya Seburikoko yarabonye amafaranga ariko ntabwo yataye umwimerere wayo."

Izagaragaramo abakinnyi 80% bari basanzwe bayikinamo barimo Niyitegeka Gratien uzakinamo ari Seburikoko, Antoinette Uwamahoro ukinamo ari umugore we witwa Siperansiya, Umuganwa Sarah ukinamo ari umwana wa Seburikoko aho aba yitwa Mutoni, Regero Nobert, Mugisha Emmanuel (Kibonge), Uwabeza Leocadie, Jean Trezor Muhoza n’abandi.

Uretse Seburikoko kandi ZACU iteganya gushyira hanze izindi filime mu mpera z’uyu mwaka ndetse n’umwaka utaha zirimo ‘The Bridge of Christmas’ izajya hanze mu Ukuboza, ‘Ibyahishuwe’ izajya hanze muri uku kwezi kw’Ukwakira, ‘Rukuruzi’ izajya hanze mu Ugushyingo na ‘What a Day’ izajya hanze muri Mutarama 2026.

The Red Flag izajya hanze muri Kamena 2026, The Last Confess izajya hanze muri Nzeri 2026 na Karira izajya hanze mu Kuboza 2026.

Zacu TV igaragara kuri Canal Plus, ejo yanatangaje kumugaragaro ko yasinyanye amasezerano y’imikoranire n’Ikigo cy’Ingendo zo mu kirere cya RwandAir y’imyaka 3 ishobora kongerwa.

Muri aya masezerano harimo kuba filime nyarwanda zizajya Zigaragara mu ndege za RwandAir ku buryo abagenzi bazajya bagenda bazireba.

Zacu TV ikaba yishimira aho igeze mu myaka itatu itangiye gukora cyane ko ejo hashize tariki ya 3 Ukwakira ari bwo yizizihizaga iyo sabukuru kuko yatangiye tariki ya 3 Ukwakira 2022, gusa bavuga bagifite byinshi byo gukora mu myaka iri imbere.

Seburikoko yagarutse mu isura nshya
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top