Iyobokamana

Dukwiye kujya hamwe tugashima Imana - Pasiteri Ndayizeye Isaïe

Dukwiye kujya hamwe tugashima Imana - Pasiteri Ndayizeye Isaïe

Umushumba Mukuru w’Itorero rya ADEPR, Pasiteri Ndayizeye Isaïe, yavuze ko iyo urebye u Rwanda ahantu ruri, umutekano rufite, iterambere n’ibindi rwagezeho ari impamvu ikomeye y’uko abantu bakwiye guhurira hamwe bagashima Imana.

Yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kanama 2026 aganira n’itangazamakuru giterane ngaruka mwaka cya Rwanda Shima Imana kizaba ku wa 16 Kanama 2026, muri Stade Amahoro i Remera.

Pasiteri Ndayizeye Isaïe, usanzwe ari n’umuyobozi wa Komite itegura iki giterane, yavuze ko imyaka 32 ishize u Rwanda rwibohoye, Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe u rukaba rufite umutekano ari impamvu ikomeye yo gushima Imana.

Ati “Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 32 ishize, ukareba ahantu igihugu cyacu cyavuye ndetse n’uburyo cyiyubatse, ukareba amahoro n’umutekano dufite mu Rwanda n’Abanyarwanda, ibyo bikwiriye gutuma tujya hamwe tugashimira Imana yabanye natwe, ikaduha amahoro n’umutekano.”

Yavuze ko kuba ubumwe bw’Abanyarwanda bwaregeze kuri 95,6% nabyo ari ibintu bikwiriye gutuma bahaguruka bakayishimira kuko basigaye babana mu mahoro.

Ati “Uyu munsi kuba igipimo cy’ubumwe bw’Abanyarwanda kimaze kurenga 95% ni ikimenyetso kitwereka ko dukwiriye guhura nk’Abanyarwanda kugira ngo dushime Imana kuko yabanye natwe mu rugendo rwo kwiyubaka ndetse ikaduha abayobozi beza bayobowe na Nyakubahwa Perezida Paul Kagame kuko yatubereye Umuyobozi mwiza aduha icyerekezo cyiza cyo kubana mu bumwe.”

Umuhuzabikorwa wa Rwanda Shima Imana, Pasiteri Nzabakira Floribert yavuze ko insanganyamatsiko y’iki giterane uyu mwaka ari “Gusigasira umurage wo gushima Imana” mu rwego rwo gushimangira umuco wo gushima Imana.

Yavuze ko kuba mbere Abanyarwanda barasengaga basaba Imana ko yaha u Rwanda amahoro n’umutekano ikaba yarabikoze bakwiriye kuzajya bakomeza kuyishimira kuko ubu rusigaye ruri mu bihugu byo ku Isi bya mbere biyagira.

Ati “Niba mbere hari abantu basengaga basaba Imana ngo ihe igihugu cyacu umutekano n’amahoro, ubu tukaba tubifite, aho umuntu ashobora kuva mu Burasirazuba bw’Igihugu akagera mu Burengera bwacyo adafashwe n’umuntu cyangwa igisambo kimwibe biri mu mpamvu dukwiriye kuyishimira.”

Kwinjira muri iki giterane kuri buri wese ni ubuntu. Kizaririmbamo abahanzi batandukanye bazaba bibumbiye muri korarli yitwa ‘Mass Choir’, hazaba harimo amakorali atandukanye akomeye arimo Hosiana, Ambassadors of Christ Choir, Hoziana Choir, ndetse n’izindi zitandukanye.

Igiterane cya “Rwanda Ishima Imana” cyatangiye mu 2012 kigamije guha umwanya Abanyarwanda bagashima Imana ku byo yabakoreye. Gitegurwa na PEACE Plan Rwanda.

Umushumba w'Itorero ADEPR yavuze ko hari impamvu nyinshi zo gushima Imana
Hagiye kuba igitaramo Rwanda Shima Imana
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top