Iyobokamana

David Nduwimana yongewe mu gitaramo cya Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo

David Nduwimana yongewe mu gitaramo cya Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo

Umuhanzi, umwanditsi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, David Tresor Nduwimana, yongewe ku rutonde rw’abazaririmba mu bitaramo bya Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bizabera muri Australia.

Ku ikubitiro hari hatangajwe ko Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro ari bo bazaririmbamo, ariko “African Gospel Echoes” yateguye ibi bitaramo yemeje ko na David Nduwimana yamaze kwinjizwa muri iki gitaramo.

Ibi bitaramo bizabera mu Mujyi wa Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026, bikomereze i Melbourne ku wa 19 Nzeri, bisozwe i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.

Umwe mu babitegura, Nadine Shema, yari yabwiye Isimbi ko iki gikorwa kigamije guhuza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zituye muri Australia binyuze mu kuramya Imana.

Yagize ati: "N’ubwo dufite ibikorwa binyuranye dukora, njye n’umugabo wanjye twatekereje uburyo twatanga umusanzu mu bikorwa byo kuramya no guhimbaza Imana. Ni yo mpamvu twateguye ’African Gospel Echoes’."

David Tresor Nduwimana na we ni umwe mu bahanzi ba Gospel bafite izina rikomeye mu karere, akaba azwi cyane mu ndirimbo zirimo “Baba Yetu”, “Narahiriwe”, “Niwe”, “Uri Isoko”, “Yesu ni Muzima”, “Ico Nsaba” n’izindi zakunzwe n’abakunzi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo bazataramira muri Australia
Nduwimana David yongewe mu bitaramo bya Adrien Misigaro na Richard Nick Ngendahayo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top