Imyidagaduro

Dj Brianne na Social Mula bakiriwe neza i Burayi

Dj Brianne na Social Mula bakiriwe neza i Burayi

Umuhanzi Social Mula na Dj Brianne barabarizwa ku mugabane w’u Burayi aho bagiye gutaramira abanyarwanda batuyeyo.

Aba bombi bakaba barahagurutse mu Rwanda ejo hashize ku wa 25 Ugushyingo, bashyikira mu Bubiligi mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 26 Ugushyingo, bakaba bakiriwe ku kibuga cy’indege cya Brussels.

Biteganyijwe ko bazahahaguruka ejo ku Cyumweru tariki ya 27 Ugushyingo 2022 berekeza Hannover mu Budage ari n’aho bazakorera igitaramo cya bo cya mbere tariki ya 30 Ugushyingo.

Uretse mu Budage bashobora gutaramira Poland, Sweden, France ndetse no mu Bubiligi.

Dj Brianne yerekeje i Burayi
Social Mula na we azataramira ku mugabane w'u Burayi
Bakiriwe neza mu Bubiligi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top