Imyidagaduro

Diamond yatunguwe n’amagambo yabwiwe na Rayvanny

Diamond yatunguwe n’amagambo yabwiwe na Rayvanny

Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz, yatunguwe n’inama yagiriwe na Rayvanny amusaba kurongora Tanasha kuko ngo barambiwe ibirori by’abana be bahora bazamo kuko bimaze kuba byinshi.

Ibi yabivugiye mu muhango w’umunsi mukuru w’umwana wa Diamond yabyaranye na Tanasha ubwo yari yujuje iminsi 40, ni umunsi mukuru wabereye kwa nyina wa Diamond.
Rayvanny ubarizwa muri label ya Wasafi ya Diamond Platnumz yagize ati"bosi buri gihe tuza hano mu minsi mikuru y’abana, turarambiwe, igihe kirageze ngo nawe urongore rwose."

Uretse Naseeb Junior, Diamond amaze gukoresha ibirori nk’ibi by’abana be barimo Tiffah Dangote na Prince Nillan yabyaranye na Zari ndetse na Dyllan yabyaranye na Mobeto

Diamond akaba yaratunguwe n’aya magambo yabwiwe na Rayvanny aho nawe yahise amubaza hagati ye nawe ukwiye kugira undi inama, yamubwiye ibi mu gihe bivugwa ko Rayvanny yamaze gutandakana na nyina w’umwana we babanaga, Fahyma.

Rayvanny yasabye Diamond kurongora
Diamond ntiyumva ukuntu Rayvanny yamugira inama
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Nkundiman pascal
    Ku wa 2-12-2019

    Mukubon amashusho arang diamond turabyishimiy

  • DDDDD
    Ku wa 2-12-2019

    NONSENSE!!! NK IZI NKURU ZIBA ZIMAZE ICYUMWERU KOKO!! MUBA MWABUZE IBYO MUTUBWIRA? IKINDI MUJYE MWIBUKA KO MUBAZISOMA HARIMO ABAZI SWAHILI KD BAKURIKIRA AMAKURU YO MURI tANZANIA RERO MUJYE MUZISOBANURA UKO ZIRI NTIMUKABESHYE ABANTU.

  • alphonse
    Ku wa 2-12-2019

    agasuzuguro gakabije Diamond yasuzuguye Rayvanny ,ngo ntabwo akwiriye kumugira inama ,niy

  • Intama najyira dayamodi iyomikinonayivemo

  • S.sudan
    Ku wa 1-12-2019

    Hello

IZASOMWE CYANE

To Top