Imyidagaduro

Diamond yahishuye amwe mu mabanga yatumye aba umuhanzi mpuzamahanga

Diamond yahishuye amwe mu mabanga yatumye aba umuhanzi mpuzamahanga

Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika no hanze yayo ukomoka muri Tanzaniya Naseeb Abdul Juma uzwi ku mazina ya Diamond Platnumz yahishuye amwe mu mabanga yatumye aba umuhanzi mpuzamahanga arimo kwiga ururimi rw’Icyongereza bimugoye.

Uyu muhanzi uri kubica bigacika mu ndirimbo ye nshya yise ‘Baba lao’ yavuze ko uretse kwiga Icyongereza bimugoye yanize kubyina cyane kugira ngo abashe guhangana n’abandi banyamuziki bo ku mugabane w’Afurika.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo AYV TV yo muri Sierra Leone, Diamond yavuze ko yamenye icyo yaburaga mu muziki we maze aziba icyo cyuho bituma abyungukiramo.

Nk’uko ikinyamakuru tuko.co.ke cyanditse, kuri Diamond asanga mu myaka yashize ubwo yari ataramamara, abahanzi benshi barakoraga amashusho y’indirimo atarimo kubyina mu buryo butandukanye.

Uyu muhanzi yavuze ko yamenye kubyina no kwandika neza indirimbo bikamufasha guhangana na bagenzi be kandi ko yageze ku byo yashakaga.

Yagize ati: “Ubwo natangiraga umuziki, abahanzi benshi bakoraga indirimbo z’amashusho ziri ku rwego rwo hasi hatagaragaramo kubyina cyane, natangiye gukora indirimbo zirimo kubyina bituma ngera ku byo nahoraga nifuza.”

Amaze kubona ko amaze guhangana ku rwego rw’Afurika, uyu muhanzi avuga ko yashatse kugera ku rwego mpuzamahanga ariko akagira imbogamizi imwe yo kutamenya kuvuga Icyongereza bituma ashaka umuntu umufasha kukiga.

Uyu muhanzi akomeza avuga kwiga Icyongereza ari yo ntwaro yamufashije kugera ku isoko mpuzamahanga rya muzika. Yakomeje kukiga birangira akimenye neza maze atangira no kugikoresha mu ndirimbo ze.

Ati: “Nta Cyongereza nari nzi kandi nagombaga kukimenya kuko byari muri gahunda. Nashakaga kuba umuhanzi mpuzamahanga. Nashatse umfasha kukiga, arabikora kandi birangira nkimenye. Nyuma yaho indirimbo zanjye zatangiye kumvwa ku rwego mpuzamahanga n’abafana banjye. Ntabwo byaje ako kanya ahubwo byantwaye igihe kugira ngo ntangire gukoresha Icyongereza mu ndirimbo zanjye kuko ntashakaga no gutakaza abafana banjye bo mu gihugu cy’amavuko.”

Aya mabanga Diamond yayahishuye ubwo yari muri Sierra Leone kubera igitaramo yari ytumiwemo cyiswe ‘Ecofest’ cyabaye mu mpera z’icyumweru gishize aho yari kumwe n’abahanzi batandukanye barimo na Dr Jose Chameleone wo muri Uganda.

Diamond aherutse muri Sierra Leone mu gitaramo yatumiwemo cya 'EcoFest 2019'
Diamond avuga ko kugira ngo abe umuhanzi mpuzamahanga byamusabye kwiga Icyongereza nubwo byamugoye
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top