Nyuma y’uko bivuzwe ko Diamond na Tanasha batandukanye, ubu inkuru igezweho ni uko uyu muhanzi w’umunya-Tanzania yaba agiye gusubirana n’uwahoze ari umukunzi we wa kera, Wema Isaac Sepetu.
Nk’uko ikinyamakuru Global Publishers dukesha iyi nkuru kibitangaza, kivuga ko umuryango wa Diamond urimo gukora ibishoboka byose ngo abe yasubirana n’umukinnyi wa filime muri Tanzania wanabaye nyampinga w’iki gihigu muri 2006.
Umwe mu bantu bahaye amakuru iki kinyamakuru yagize ati“nibamutanabizi umuryango wose urashaka Wema, ni na yo mpamvu bamuvuga ahantu hose iyo barimo baganira n’itangazamakuru, mwebwe muraza kumva ngo Wema na Diamond basubiranye.”
Mu kiganiro na mushiki wa Diamond, Esma bamubaza ku kuba bashaka kugarura Wema mu buzima bwa Diamond, yavuze ko nta mpamvu n’imwe yo gushwana na Wema, mu gihe afite icyo kuvuga cyiza bagomba kumwumva.
Yagize ati“Wema sinshobora gushwana na we habe na gato, nta kibazo dufitanye, kubera iki ntamuvuga niba afite ijambo ryiza?”
Ku ruhande rwa Wema yavuze ko ibintu byo kuba yasubirana na Diamond ntabihari, gusa ngo niba umuryango we umwishimira ni byiza cyane.
Si inshuro ya mbere Diamond na Wema baba basubiranye kuko na mbere bari mu rukundo baza gushwana barasubirana ariko nyuma barongera barashwana.

Ibitekerezo
scott
Ku wa 12-03-2020ndifuza kwihanganisha young grace