Imyidagaduro

Diamond na Tanasha banditse amateka mashya

Diamond na Tanasha banditse amateka mashya

Umuhanzi ukomoka mu gihugu cya Tanzania, Diamond Platnumz ndetse n’umukunzi Tanasha Donna, banditse amateka nyuma y’uko indirimbo ya bo bakoranye yitwa Gere ari yo ndirimbo y’umuhanzi w’umugore muri Afurika yarebwe n’abantu barenze miliyoni 1 mu masaha 14.

Nk’uko Global Publishers ibitangaza, Tanasha arishimira ko indirimbo ye yafashijwemo na Diamond, yashyizwe kuri YouTube Channnel ya Diamond tariki ya 19 Gashyantare 2020, gusa mu masaha atageze kuri 14 yari imaze kurebwa n’abantu barenga miliyoni.

Nyuma yo kubona ukuntu indirimbo ya bo irimo gukundwa, Tanasha byaramurenze maze agira ati“nabyutse numva mfite ibyishimo bidasanzwe, producer Swizz Beats yishimiye cyane indirimbo Gere, ndishimye kuba ari njye muhanzi w’umugore muri Afurika ushyizeho agahigo ko kuba indirimbo yanjye yarebwe n’abantu barenga miliyoni mu masaha 14.”

Iyi ndirimbo kugeza ku munsi wo ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, ni yo yari ku mwanya wa mbere w’indirimbo zikunzwe cyane kuri YouTube(trending on Youtube).

Uku gukundwa byageze no muri Amerika maze producer Swizz Beats wakoze indirimbo nka Jigga My Nigga na Girl’s Best Friend za Jay Z, Ultralight Beam ya Kanye West, Touch It wa Busta Rhymes, Party Up (Up in Here) ya DMX, yasabye Diamond kuba yakoresha iyi ndirimbo ye Gere undi aramwerera.

Amakuru akaba avuga ko hari n’imishinga yahise itangira hagati y’impande zombi ku buryo mu minsi mike umuziki wa Diamond ushobora kugera no muri Amerika bitewe n’indirimbo Gere.

Tanasha na Diamond banditse amateka

Reba indirimbo Gere ya Tanasha ft Diamond

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top