Imyidagaduro

Davido yateye ivi asaba umukunzi we utwite ko bashyingiranwa

Davido yateye ivi asaba umukunzi we utwite ko bashyingiranwa

Umuhanzi ukomeye muri Afurika ukomoka muri Nigeria, Davido, yaraye ateye ivi maze asaba umukunzi we Chioma Rowland unamutwitiye umwana ko yamwemerera igihe asigaje ku Isi bakakimarana nk’umugore n’umugabo.

Ibi byabaye ejo hashize kuwa Kane mu mujyi wa London aho imbere y’inshuti ze Davido yambitse impeta umukunzi we Chioma Rowland.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Davido yashyizeho ifoto y’ikiganza cyambaye impeta maze iherekezwa n’amagambo y’icyongereza twashyize mu Kinyarwanda avuga ati"yavuze ngo yego."

Chioma Rowland akaba yambitswe impeta mu gihe anatwitiye Davido wari usanzwe ufite abandi bana babiri ari bo Imade na Hailey yabyaye ku bagore babiri batandukanye.

Ibi bibaye nyuma y’uko tariki ya 2 Nzeri 2019, Davido yari yagiye kwerekana umukinzi we mu muryango we kugira ngo n’ababbyeyi babahe umugisha wa kibyeyi.

Ifoto yashyize kuri Instagram ye
Yerekanye umukunzi we Chioma Rowland
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top