Imyidagaduro

Davido yarakajwe na leta ya Nigeria yafunze nyirarume

Davido yarakajwe na leta ya Nigeria yafunze nyirarume

Umuhanzi Mpuzamahanga, David Adedeji Adeleke[Davido] yanenze ndetse agaragaza ko atishimiye na gato uburyo nyirarume w’umusenateri yafunzwe n’igipolisi mu buryo budasobanutse.

Polisi ya Nigeria yataye muri yombi Senateri Ademola Adeleke ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki ya 6 Gicurasi 2019. Abiganjemo abanyapolitike batavuga rumwe n’ubutegetsi bagaye cyane uburyo Adeleke yafunzwemo.

Ademola Adeleke yari umukandida w’ishyaka Peoples Democratic Party (PDP) wahataniraga kuba Guverineri wa Leta ya Osun. Ubuyobozi bw’ishyaka rye bwasabye polisi guhita irekura uyu mugabo nta mananiza.

Umuvugizi wa Polisi, Frank Mba yasobanuye ko Adeleke yafashwe ahita ajyanwa muri kasho kugira ngo akorweho iperereza ku byaha akurikiranyweho bigera kuri bine.

Davido, mwishywa wa Ademola Adeleke yagaye cyane polisi. Yanditse no kuri Instagram ye yerekana ko atishimiye na gato uburyo nyirarume yafunzwemo.

Yashyize kuri Instagram ifoto igaragaza inkuru y’itabwa muri yombi rya Senateri Adeleke ayiherekeza amagambo agira ati “Ndambiwe Demokarasi.”

View this post on Instagram

I give up on Democracy... 😔 🇳🇬

A post shared by Davido Adeleke (@davidoofficial) on

Mu bashyize ibitekerezo ibihumbi ku magambo ya Davido, abenshi bamuburiraga bamusaba gucisha make bityo atazisanga mu gatebo kamwe na nyirarume.

Senateri Adeleke yatawe muri yombi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top