Davido yabwiye Bobi Wine ko azamufasha guhangana na Perezida Museveni
Umuhanzi Davido wo muri Nigeria yiyemeje kuzamamaza Bobi Wine mu matora y’Umukuru w’Igihugu ategerejwe mu 2021 muri Uganda, mu bamaze kwemeza kuzahatana harimo na Perezida Museveni.
Adedeji Adeleke ni umwe mu baririmbyi bamaze igihe bigaragaza mu bikorwa bya Politiki iwabo muri Nigeria haba mu kunenga rimwe na rimwe ibikorwa by’ubutegetsi buriho iwabo ndetse no mu gihe habaye ibikorwa by’amatora ahitamo abakandida ashyigikira akabitangaza akabarwanira ishyaka mu buryo budasanzwe.
Yemeje ko no mu 2021 yitanga umusanzu wose ushoboka mu bikorwa byo kwamamaza mugenzi we Depite Robert Kyagulanyi wamamaye muri Uganda nka Bobi Wine ubu akaba yarinjiye mu kibuga cya Politiki ndetse ashaka guhatana na Perezida Museveni mu matora.
Davido yanditse kuri Twitter ati "Nkunda cyane ibyo Bobi Wine ari gukora, afite ubufasha bwanjye bwose mu 2021." Yabivuze asubiza umufana wari umubajije niba ntacyo yakora ngo ashyigikire Bobi Wine "kuko Museveni akwiye kugenda!"
Abamukurikira benshi bamushimiye ku bwo kwifatanya na Bobi Wine mu rugendo yatangiye no kumutera imbaraga. Umwe mu batanze ibitekerezo witwa Andrew Yiga yagize ati "Bobi Wine yatanze igitambo ku buzima bwe n’umuryango we kugira ngo aheshe Uganda ibabaje ubwisanzure mu gihugu cye, ndabihamya ko agomba kuba Perezida habaho amatora cyangwa ntabe."
Undi wiyita Censored Nostril yanditse ati "Turi kumwe na we, ubu noneho ishyaka ryatangira."
I love wat bobi wine is doing he has my full support in 2021 https://t.co/9HNXnunURI
— Davido (@iam_Davido) February 16, 2019
Igitekerezo cya Davido kuri Bobi Wine cyatumye benshi bamushima kije nyuma y’aho uyu muhanzi amaze iminsi agaragaza ko yifuza kwinjira muri Politiki na we.
Mu kiganiro aheruka kugirana na Channel 24, Davido yagize ati "Nshobora kwinjira muri politiki, niba ntanayirimo ijana ku ijana nzajya mba ndi iruhande rwayo. Hari ibintu byinshi bitagenda neza imuhira. Iyo nza kuba ndi muri uriya mwanya [wa Perezida] hari byinshi cyane nari gukora mu buryo butandukanye."
Uyu muhanzi wiyemeje kuzashyigikira Bobi Wine, ni umwe mu basunitse Senateri Ademola Adeleke kugeza abaye Guverineri w’Intara babamo yitwa Osun, yifashishije ubuvugizi ku mbuga nkoranyambaga akurikirwaho n’abantu benshi cyane baba ab’imbere muri Nigeria ndetse no hanze.

Ibitekerezo