Ikipe y’Igihugu ya Espagne yabonye itike ya ¼ cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Portugal igitego 1-0 mu mukino wa 1/8 wabereye i Dallas, igitego cyatsinzwe mu minota y’inyongera na Mikel Merino winjiye asimbuye.
Uyu mukino wari utegerejwe na benshi kubera guhuriza hamwe amakipe abiri akomeye ku Mugabane w’u Burayi, warangiye kandi ubaye uwa nyuma wa Cristiano Ronaldo mu mateka y’Igikombe cy’Isi, kuko mbere y’iri rushanwa yari yaratangaje ko ari ryo rya nyuma azitabira.
Espagne yatangiye umukino isatira cyane. Ku munota wa gatatu, Mikel Oyarzabal yahushije uburyo bwari bwabazwe nyuma yo guhabwa umupira mwiza na Dani Olmo.
Nyuma y’aho, umunyezamu Diogo Costa akomeza gukiza Portugal atsinda uburyo bukomeye bwatewe na Lamine Yamal na Alex Baena.
Portugal na yo yagerageje gusatira, aho nko ku munota wa 41 Nuno Mendes yateye ishoti rikomeye ryakoze kuri Pedro Porro rikanyura hejuru rigakubita umutambiko w’izamu, amakipe yombi ajya kuruhuka anganya ubusa ku busa.
Mu gice cya kabiri, Portugal yarushijeho gukina neza, ariko ntiyabona uburyo bufatika bwo gutsinda. Cristiano Ronaldo yagaragaye asa n’utishimiye uko umukino wagendaga, mu gihe Bruno Fernandes na we yagerageje ishoti ryaciye ku ruhande rw’izamu.
Mu gihe benshi biteguraga ko amakipe yerekeza mu minota y’inyongera, Ferran Torres winjiye asimbuye yacenze ba myugariro ba Portugal ahereza umupira Mikel Merino, na we awushyira mu izamu ku munota wa 91, atsinda igitego rukumbi cyahesheje Espagne intsinzi.
Iyi ntsinzi yahise inatuma Espagne yihimura kuri Portugal nk’uko byagenze mu Gikombe cy’Isi cya 2010, ndetse ikomeza urugendo rugana ku gikombe.
Espagne izahura muri ¼ cy’irangiza n’izava hagati ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’u Bubiligi, mu mukino uteganyijwe ku wa 10 Nyakanga i Los Angeles.
Ku rundi ruhande, Portugal isezeye mu irushanwa, ari na ko Cristiano Ronaldo asoza burundu urugendo rwe rw’amateka mu Gikombe cy’Isi nyuma y’imyaka myinshi ari umwe mu bakinnyi bakomeye babayeho mu mupira w’amaguru.

Ibitekerezo