Siporo

Cristiano Ronaldo mu marira

Cristiano Ronaldo mu marira

Rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo mu marira nyuma y’uko imodoka ye ihagaze miliyari 1.6 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 1.5 y’amatero) yakoze impanuka.

Iyi modoka yo mu bwoko bwa Bugatti Veyron yakoze impanuka ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022 yabereye mu karere ka Sa Coma mu gace ka Palma de Mallora muri Espagne.

Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko Cristiano Ronaldo atari we wari utwaye iyi modoka ahubwo ari umukozi we aho kubera umuvuduko yagonze igipangu.

Nta kibazo yigeze agira uretse ko imodoka yangiritse ku kizuru cyayo.

Cristiano Ronaldo imodoka ye ihenze yakoze impanuka
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top