Rutahizamu wa Manchester United ukomoka muri Portugal, Cristiano Ronaldo mu marira nyuma y’uko imodoka ye ihagaze miliyari 1.6 z’amafaranga y’u Rwanda (miliyoni 1.5 y’amatero) yakoze impanuka.
Iyi modoka yo mu bwoko bwa Bugatti Veyron yakoze impanuka ku munsi w’ejo hashize ku wa Mbere tariki ya 20 Kamena 2022 yabereye mu karere ka Sa Coma mu gace ka Palma de Mallora muri Espagne.
Ibinyamakuru byo muri Espagne bivuga ko Cristiano Ronaldo atari we wari utwaye iyi modoka ahubwo ari umukozi we aho kubera umuvuduko yagonze igipangu.
Nta kibazo yigeze agira uretse ko imodoka yangiritse ku kizuru cyayo.
El Bugatti de Cristiano Ronaldo se estrella contra una casa
Se investiga quién era el conductor
Bunyola, Mallorca pic.twitter.com/K6Rn3zhLDu
— SocialDrive (@SocialDrive_es) June 20, 2022

Ibitekerezo