Imyidagaduro

CNLG yamaganye abashaka kubiba amacakubiri bitwikiriye kwamamaza Mwiseneza Josiane

CNLG yamaganye abashaka kubiba amacakubiri bitwikiriye kwamamaza Mwiseneza Josiane

Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside (CNLG) yasohoye ubutumwa bwo kwamagana abakomeje gukwirakwiza imvugo yuzuye ivangura bitwikiriye irushanwa rya Miss Rwanda ndetse na Mwiseneza Josiane uri mu bahatanira ikamba.

Ibi CNLG yabitangaje kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 25 Mutarama 2019, habura umunsi umwe ngo hatangwe ikamba rya Miss Rwanda, mu butumwa bwashyizwe kuri Twitter hamaganwa abakoresha imbuga nkoranyambaga muri ubwo buryo.

Ubu butumwa bwamaganye imvugo yuzuye ivangura rigamije gukwirakwiza amacakubiri ashingiye ku moko ya Hutu/Tutsi no kugaragaza ko hari ubwoko buruta ubundi hashimangirwa ko u Rwanda rutakiri igihugu kirangwa n’amacakubiri ashingiye ku moko.

Ubu butumwa bwakurikiye ubundi buri mu rurimi rw’Icyongereza bwamaganye umwe mu bantu bavugiye ku mbuga nkoranyambaga amagambo yo kubiba ivangura rishingiye ku moko yitwaje kwamamaza Mwiseneza Josiane uri mu bahataniye kuba Miss Rwanda.

CNLG yasobanuye ko no mu itora rya Nyampinga w’u Rwanda abantu bagomba gushyigikirana hagendewe ku kuba ari Abanyarwanda aho kugendera ku ngengabitekerezo yifashishijwe mu gutegura Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bukomeza bugira buti “Mu gikorwa cya Nyampinga w’u Rwanda kiri kuba dukwiriye gushyira hamwe hitawe ku ndangagaciro y’ubunyarwanda aho kugendera ku moko Hutu/Tutsi Imvugo zisebanya, zuzuye ivangura nizo zahembereye amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside byatugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.”

“Rimwe mu mahame rangashingiro y’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda mu ngingo ya cumi (10) ni ukurandura ivangura, amacakubiri n’ingengabitecyerezo ya Jenoside himakazwa ubumwe.”

CNLG yavuze ko imvugo zihembera amacakubiri zimaze iminsi zinyuzwa ku mbuga nkoranyambaga zihabanye cyane n’ihame rangashingiro ryavuzwe mbere ndetse n’andi mahame no gutesha agaciro Abanyarwanda.

yasoje yibutsa ko imvugo n’ibikorwa byose bikorewe mu ruhame bigamije guhembera ingengabitekerezo ya Jenoside gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bihanwa n’itegeko no 59/2018 ryo 22/8/2018 rihana icyaha cy’ingengabitekerezo ya Jenoside n’ibyaha bifitanye isano.

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top