Imyidagaduro

Ciella wakundanye na Mike imyaka myinshi yavuze ku mugeni we

Ciella wakundanye na Mike imyaka myinshi yavuze ku mugeni we

Mike Karangwa yatanze inkwano mu muryango wa Isimbi Roselyne bitegura kubana, abiganjemo inshuti ku mpande zombi babifurije urugo ruhire, Ciella Umutoni wahoze akundana n’uyu munyamakuru na we yavuze.

Karangwa na Isimbi bamaze iminsi ine basezeranye imbere y’amategeko. Ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki ya 17 Gashyantare 2019, Mike Karangwa yagiye gutanga inkwano aherekejwe n’itsinda ryayobowe na Bamporiki Edouard.

Inshuti za Mike, abanyamakuru bakoranye na we mu itangazamakuru, abamuzi nk’umunyamwuga muri iki gice n’abandi batandukanye bamwifurije ishya n’ihirwe mu rugo rwe.

Mu bantu bifurije ubukwe bwiza Mike Karangwa harimo na Ciella Umutoni, uyu bakundanye imyaka myinshi ndetse mu gihe bamaranye abenshi bibwiraga ko bizarangira bambikanye impeta.

Umutoni Ciella yakoresheje imvugo yihariye mu kwifuriza Mike Karangwa ubukwe bwiza. Yashyize igitekerezo ku mafoto ya Mike Karangwa na Isimbi mu muhango wo gusaba no gukwa akoresha imvugo igaragaza ko asa n’umenyeranye na Mike mu kuganira harimo no gutebya ariko mugenzi we ntiyamusubije.

Yandikiye Mike amubwira ko yakoze amahitamo meza gutoranya Isimbi kuko “ari icyuki”[umukobwa w’ikizubazuba].

Ciella yagize ati “Wallah genda mwene[ashyiramo amazina y’umubyeyi wa Mike] wahisemo akuki[agakobwa keza[ashyiraho utu emojis duseka dufite n’imitima ku maso], maze muzabyare hungu na kobwa…Imana izabubakira urugo ni ukuri. Mike Karangwa, na none amahirwe masa muntu wa…”

Ni ubwa mbere Ciella Umutoni avuze yeruye kuri Mike Karangwa kuva batandukana; ibyo yandikiye aba bombi ntibamusubije.

Mike Karangwa na Ciella Umutoni bakundanye imyaka irenga itanu; mu gihe bamaranye bagaragazaga ko bakundana urutagira ikizinga ndetse banashimangira henshi mu bitangazamakuru ko iherezo ry’urukundo rwabo ari ukwambikana impeta bagasezerana kubana akaramata.

Ntibyakunze, Mike Karangwa na Ciella Umutoni batandukanye mu mwaka wa 2015 ariko bakoze ibishoboka byose babigira ibanga rikomeye, ndetse buri umwe akajya arenzaho akabeshya itangazamakuru ko ibintu byifashe neza hagati yabo.

Bamporiki ni we wasabiye Mike Karangwa umugeni
Mike Karangwa ubwo yari agiye gusaba umugeni yari afite akamwenyu
Ciella Umutoni wakundanye na Mike Karangwa igihe kinini
Ciella yakundanye na Mike imyaka myinshi mbere y'uko ahura na Isimbi
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

  • Junior
    Ku wa 18-02-2019

    Mike rwose aha ntibyari kuvamo! Na ziriya mvugo ubwazo ngo Icyuki ngo wallah.....bigaragaz ako rwose bitari kuvamo tu! Shima Imana ko yaguhaye umwana mwiza! Gusa reka nguhane Mike shahu woweeeeeee..ntega amatwiiiiii:

    Uriya mwana urabona ko akiri mubisi! Numujyana muri showbiz ugatangira kumwereka isi uzamenye ko birangiye! Keep her out of media! Please! Don’t take her to parties! Please! Ibi nubirengaho uzambwira!
    Urugo ruhire!

IZASOMWE CYANE

To Top