Imyidagaduro

Chris Brown n’umukunzi we babonye umuti w’ikibazo batumvikanagaho

Chris Brown n’umukunzi we babonye umuti w’ikibazo batumvikanagaho

Umuhanzi wo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika uririmba mu njyana ya RnB, Chris Brown, hamwe n’umukunzi we Nia Guzman bamaze kumvikana uburyo bwo kurera umwana wabo ‘Royalty’ nyuma y’igihe kinini batabyumvikanaho.

Nia Guzman yahakanye amagambo yakomeje kuvugwa kuri Chris Brown ko yaba yaranze gutanga amafaranga y’indezo y’umwana babyaranye, yemeza ko kugeza ubu ibintu bimeze neza kandi ko bumvikana uburyo bwo kurera umwana wa bo Royalty ufite imyaka itanu y’amavuko.

Nk’uko ikinyamakuru udakuspecially.com kibitangaza, ngo mu kwezi kwa Gashyantare 2019, Chris Brown yaciwe amadorari y’Amerika ibihumbi cumi na birindwi (17,000) ni ukuvuga arenga gato miliyoni cumi n’eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (15,000,000) nk’indezo y’umwana ariko arabyanga, gusa ibi na byo Nia Guzman yabihakanye avuga ko barangije gahunda za bo mu bwumvikane.

Mu mwaka wa 2017 ni bwo Nia Guzman yajyanye Chris Brown mu rukiko amurega kudatanga indezo y’umwana gusa birangira urukiko rwa California muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika rwirengagiza icyo kirego.

Bamaze kumvikana uburyo umwana wa bo azarerwamo

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top