Impuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afurika y’Iburasirazuba n’iyo hagati (CECAFA), iri mu biganiro n’amakipe ya Al Hilal SC na APR FC ngo amafaranga yagombaga guhabwa abafasha kwitegura CECAFA Kagame Cup bakigomwa bakayareka.
Ubusanzwe CECAFA yemeye guha imodoka amakipe azagendamo, gucumbukira amakipe azitabira iri rushanwa ariko ikipe ikaba itemerewe kurenza abakinnyi 30 aho buri mukinnyi aba abarirwa amadorali 85, ikipe igiye muri hoteli zihenze, arenzeho amakipe akaba ari yo aziyishyurira.
Amakuru ISIMBI yamenye ni uko CECAFA yasanze ingengo y’imari yateguye ishobora kuba nke rero yigira inama yo kuganiriza APR FC na Al Hilal SC.
Babwiye aya makipe ko n’ubundi basanzwe baba muri hoteli, bakwigoma aya mafaranga bendaga kubatangaho kugira ngo barebe niba imibare yahura.
Bivugwa ko nubwo bataratanga igisubizo ariko na none bari buze kubyemera cyane ko nka Al Hilal SC yanateye inkunga CECAFA.
)
Ibitekerezo
Samuel
Ku wa 25-07-2026Ntibayareke nubundibyose nihahandi!!!
Samuel
Ku wa 25-07-2026Ntibayareke nubundibyose nihahandi!!!