Siporo

Byiringiro Lague mu gihirahiro

Byiringiro Lague mu gihirahiro

Rutahizamu w’umunyarwanda uheruka kugurwa na Sandvikens IF yo muri Sweden mu cyiciro cya gatatu, Byiringiro Lague ntaramenya igihe azagira muri iyi kipe kubera ko atarabona ibyangombwa (Visa).

Muri Mutarama 2023 ni bwo uyu rutahizamu yamaze kumvikana na Sandvikens IF isanzwe ikinamo Yannick Mukunzi kuba yayerekezamo.

Uyu mukinnyi watangajwe n’iyi kipe tariki ya 26 Mutarama 2023, yagombaga kuyerekezamo tariki ya 27 Mutarama ariko APR FC isaba ko bamureka akabanza gukina umukino wa Rayon Sports wabaye tariki ya 12 Gashyantare.

Byari biteganyijwe ko agenda tariki ya 15 Gashyantare 2023 ariko na bwo biza guhinduka biba tariki ya 21 Gashyantare 2023 ariko kugeza uyu munsi ntaragenda aracyari mu Rwanda.

Impamvu uyu musore ataragenda ni uko atarabona ibyangombwa bimwemerera kuba yajya muri Sweden.

Byiringiro Lague yemereye ISIMBI ko atazi igihe azagendera kuko ategereje ibyangombwa (Visa) kugira ngo abone kugenda.

Lague ufite icyizere ko bizaboneka vuba, bitewe n’igihe ibi byangombwa bizabonekera ni bwo azamenya igihe azagendera.

Byiringiro Lague yinjiye muri APR FC muri 2018 ubwo yari avuye mu Intare FC. Muri 2021 yari yagiye mu Busuwisi mu igeragezwa mu ikipe ya Neuchatel Xamax yo mu cyiciro cya kabiri ariko riza kumutsinda.

Byiringiro Lague ntaramenya igihe azagira muri Sweden
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top