Imyidagaduro

Bruce Melody yinjiye no mu bucuruzi

Bruce Melody yinjiye no mu bucuruzi

Nyuma yo kugenda asinyana n’amakompanyi atandukanye ayamamariza, umuhanzi Bruce Melodie yinjiye no mu bucuruzi aho yafunguye iduka azajya acururizamo telefoni.

Uyu muhanzi umaze kwigarurira imitima ya benshi mu Rwanda, muri iyi minsi bigaragara ko yagiye ashyira imbaraga no mu bindi bikorwa bimwinjiriza amafaranga bitandukanye n’umuziki.

Uyu muhanzi kuri iyi nshuro yafunguye iduka azajya acururizamo telefoni binyuze kuri murandasi, rikaba riboneka ku rubuga rwa Catchyz.

Ati"burya uwanze kwiba ateza utwe. Ubu nafunguye iduka nzanjya ngurishirizaho telefoni, ni kuri Catchyz, wajyaho ugashaka Bruce Melodie Shop ubundi ukangurira."

Iyi Catchyz ari naho iduka rya Bruce Melodie ribarizwa, ni urubuga nyarwanda rufasha mu kugura ibintu bitandukanye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga.

Bruce Melodie yatangiye ubucuruzi bwa telefoni
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top