umuhanzi Bruce Melody yafashije imiryango 35 yo mu karere ka Nyarugenge ayiha ibyo kurya muri ibi bihe bikomeye bya COVID-19.
Muri iki gihe leta yasabye abantu kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19 gihangayikishije Isi, benshi akazi karahagaze ku buryo no kubona ibyo kurya bigorana.
Ni igikorwa yakoze nyuma y’uko inzego z’ibanze zamweretse ababaye kurusha abandi ngo abe ari bo agenera ubufasha bwe.
Bruce Melody yafashije abaturage batishoboye bo mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Nyamirambo akaba yafashije imiryango 35 akayiha ibyo kurya.
Uyu muhanzi akaba yatanze ibiribwa birimo ibishyimbo, umuceri ndetse na kawunga, bikaba bizafasha aba baturage muri iki gihe abantu benshi bari mu kato.
Yafashije imiryango 35 itishoboye

Ibitekerezo
Ndagijimana eric
Ku wa 14-04-2020Also good , and good example to their colkides and fellows thx
mbanza
Ku wa 11-04-2020Uhaye umuntu ntumwifotoreho haricyo byaba bitwaye.
Musanzwe sinkunda kwifotoza ibwo ninkunga zo kunyifotorezaho sinzikeneye
munganyima@gmail.com
Ku wa 10-04-2020I’man ishimwe kd imwongerere impan ye imuviremo umugisha
munganyima@gmail.com
Ku wa 10-04-2020I’man ishimwe kd imwongerere impan ye imuviremo umugisha