Imyidagaduro

Bobi yagize icyo avuga ku rupfu rwa nyiri hoteli yacumbitsemo

Bobi yagize icyo avuga ku rupfu rwa nyiri hoteli yacumbitsemo

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda, utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yashimiye Luiji Candia witabye Imana ubutwari yagize yanga kumubeshyera ubwo yashinjwaga ko yinjiranye imbunda n’ibyuma muri hoteli ye.

Candia yari nyiri hoteli ‘Pacific Hotel Arua’ Bobi wine yari acumbitsemo ku munsi wa nyuma wo kwiyamamaza kw’abadepite mu kwezi kwa Kanama 2018 ubwo ingabo za leta zayigabagaho ibitero.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, Bobi Wine yavuze ko iyi hoteli ari yo yari acumbitsemo mbere y’uko atabwa muri yombi akanakorerwa iyicarubozo n’ingabo za leta zimushinja kwinjirana imbunda n’ibyuma muri iyo hoteli.

Bobi Wine kandi yashimye ubutwari bw’uyu mugabo kuko yanze kumubeshyera ko yaba yarinjiranye ibyo bikoresho byica muri hoteli ye.

Yagize ati: “Bwana Luiji Candia yahagaze yemye yanga kubeshya ingabo za leta zamwotsaga igitutu ko ninjiye muri hoteli ye mfite imbunda n’ibyuma. Ni umugabo mwiza cyane. Aruhukire mu mahoro.”

Candia yapfiriye ku bitaro bya ‘Mulago National Referral Hospital’ ku cyumweru mu gitondo nk’uko amakuru y’abaturuka mu muryango we abitangaza.

Icyateye uru rupfu by’ukuri ntikiramenyekana mu gihe umurambo we ugikorerwa isuzuma, gusa abaganga babwiye abo mu muryango wa Candia ko ubwonko bwangiritse nyuma y’uko amaraso atabashaga gutemberamo neza ari na byo byatumye atabasha kuvuga mbere yo kwitaba Imana.

Bobi Wine yababajwe n’urupfu rwa Candia ariko amushimira ubutwari yagize

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top