Imyidagaduro

Bobi Wine yarashwe na polisi (AMAFOTO)

Bobi Wine yarashwe na polisi (AMAFOTO)

Umuhanzi Bobi Wine urimo kwiyamamariza kuyobora Uganda, yahagaritse ibikorwa byo kwiyamamaza ni nyuma y’uko uyu munsi asagariwe n’abashinzwe umutekano bakamurasa bakamena ikirahure cy’imodoka ye n’amapine.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri aho abashyigikiye Bobi Wine basesereye n’abashinzwe umutekano.

Izi mvururu zakomerekeyemo abantu benshi mu bamushyigikiye barimo n’umwe ushinzwe kumurinda, bakaba bahise bajyanwa mu bitaro.

Bobi Wine yabitangaje abinyujije kuri Twitter yagize ati"Abasirikare n’abapolisi batwatatse na none. Baturasheho benshi bakomeretse barimo na Producer Dan Magic, umupolisi yanyatatse nanjye. Benshi ubuzima bwabo buri habi."

Benshi bakomeretse ubwo abashinzwe umutekano bateraga ibyuka biryana mu maso mu rwego rwo gutatanya abamushyigikiye.

Nyuma banarashe imodoka ye bayimena ikirahure n’amapine ari bwo yahise atangaza ko ibikorwa byo kwiyamamaza uyu munsi abihagaritse.

Mu minsi ishize kandi uyu mugabo nabwo yaraye hanze ya hoteli acumbitsemo, ni nyuma y’uko abashinzwe umutekano bamwangiye kuyinjiramo.

Uko imodoka ye yagizwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top