Imyidagaduro

Bitunguranye Wasafi TV ya Diamond ishyigikiye indirimbo ya Harmonize

Bitunguranye Wasafi TV ya Diamond ishyigikiye indirimbo ya Harmonize

Wasafi TV y’umuhanzi Diamond Platnumz wo muri Tanzaniya umaze kubaka izina muri Afurika yose yatunguranye igaragaza ko ishyigikiye indirimbo nshya y’umuhanzi Harmonize uherutse gusezera mu itsinda rya ‘Wasafi’.

Iyi ndirimbo nshya ya Harmonize yise ‘Kushoto kulia’ yakinwe kuri Wasafi TV ndetse banayishyira ku mapaji yabo atandukanye y’imbuga nkoranyambaga mu rwego rwo kuyishyigikira ndetse no gushishikariza abantu kuyikunda babarangira n’imbuga za interineti bashobora kuyisangaho.

Ni ibintu byatunguranye kuko hagati ya Diamond na Harmonize nta n’umwe washakaga kwihuza n’undi mu minsi ishize.

Ibi byagaragaje ko Diamond nta makimbirane akeneye hagati ye na Harmonize nk’uko tuko.co.ke yabyanditse ko ahubwo ari inzira iziguye Diamond ashobora kuba ari gukoresha ngo abashe kwiyunga na Harmonize.

Gukina iyi ndirimbo byabaye nk’igitangaza Diamond yakoze nyuma y’uko abo afata nk’abanzi be bahanganye mu muziki barimo Harmonize na Ali Kiba bavuze ko batazongera kwitabira ibitaramo Diamond ashobora gutegura.

Harmonize yavuye mu nzu ifasha abahanzi ya ‘Wasafi Records’ iyoborwa na Diamond nyuma yo kutumvikana ndetse ashinga iye yise ‘Konde Music Worldwide’ hamwe na label nshya yise ‘The Konde Gang’ yanatangiye gusinyishamo abahanzi bashya mu rwego rwo kubafasha kuzamura impano yabo mu muziki nk’uko Wasafi yamufashije.

Harmonize afite indirimbo nshya 'Kushoto kulia'
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top