Bitunguranye Cecile Kayirebwa ntacyitabiriye igitaramo cya Iwacu Muzika Festival
Mu bahanzi 9 bagombaga gutaramira i Huye mu mpera z’iki cyumweru mu gitaramo cya Iwacu Muzika Festival, Cecile Kayirebwa yamaze kuva kuri uru rutonde bitewe n’uko afite umunaniro.
Nk’uko bigaragara mu itangazo East African Promoters (EAP) itegura ibi bitaramo yashize hanze, yavuze ko uyu muhanzi atazaboneka nyuma y’ibiganiro bagiranye akagaragaza ibibazo afite.
Muri iri tangazo bavuga ko baganiriye n’abahagarariye inyungu z’uyu muhanzi bagasanga atakwitabira iki gitaramo bitewe n’amatariki giteweho kubera ko afite umunaniro utamwemerera gukora ingendo ndende.
Iki ni igitaramo cya gatatu cya Iwacu Muzika Festival kigiye kuba nyuma y’icyabereye i Musanze na Rubavu.
Kizaba tariki ya 13 Nyakanga 2019, kikaba kizaririmbwamo n’abahanzi nka Active Boys, Orchestre Impala, Nsengiyumva Francois, Clarisse Karasira, Bull Dogg, Urban Boys, Victor Rukotana na Rafiki.

Ibitekerezo