Umuhanzi w’Umunya-Kenya Bien-Aimé Baraza yihanije abasuzugura ubuhanzi nyuma y’uko yifatiwe ku gahanga na benshi byakurikiwe n’imyambarire ye yagereranyijwe n’iyahoze yambarwa na Mobutu Sese Seko.
Imyambarire yagarutsweho cyane y’uyu muhanzi niyo yaserukanye mu gitaramo cya Africa Forward Le Concert, aho bamwe bayigereranyije n’iyahoze yambarwa n’umunyagitugu Mobutu Sese Seko Nkuku Ngbendu wa za Banga, wahoze ayobora icyahoze ari Zaïre ubu akaba ari DR Congo.
Nyuma y’izo mpaka, Bien yasubije yihanangiriza abasuzugura ubuhanzi, avuga ko budakwiye gufatwa nk’ikintu gisanzwe.
Uyu muhanzi yavuze ko atihanganira abantu badaha agaciro ubuhanzi cyangwa ababufata nk’imyidagaduro idafite igisobanuro.
Yagize ati “Ntabwo nihanganira abantu batubaha ubuhanzi. Umuntu utumva umuhanzi cyangwa amufata nk’ikintu cyoroshye, nta mwanya mba mfite wo kumuganiriza.”
Aya magambo ye yaje nyuma y’aho agaragariye muri iyo nama yambaye imyenda yateje impaka, bamwe bavuga ko yasubiyemo isura ya Mobutu Sese Seko, mu gihe abandi babibonaga nk’uburyo bwo kwibutsa amateka ya Afurika no kugaragaza umwimerere.
Mu gihe impaka zari zikomeje, Bien yaje gushyira ku rubuga rwa Instagram ifoto ya Patrice Lumumba, umwe mu ntwari zaranze urugamba rwo guharanira ubwigenge bwa Congo. Ibi byatumye benshi batekereza ko iyo myambarire ye itari iyo kwigana Mobutu, ahubwo yari ubutumwa bwo kuzirikana amateka ya Afurika.
Bien yavuze ko ubuhanzi bukwiye kubahwa nk’ururimi ruvuga amateka, indangagaciro n’icyerekezo cy’umugabane, aho kubufata nk’ikintu cyo kwishimisha gusa.

Ibitekerezo