Imyidagaduro

Beyoncé na Jay Z bakoreye agashya Meghan Markle ukuriwe

Beyoncé na Jay Z bakoreye agashya Meghan Markle ukuriwe

Beyoncé na Jay Z batunguranye mu guha icyubahiro umugore w’Igikomangoma cy’u Bwongereza bagaragaza ko bamwifuriza kwibaruka neza umwana w’imfura atwitiye Harry.

Igikomangoma Henry Harry na Meghan Markle bamaze hafi amezi umunani bakoze ubukwe, ubu baritegura kwibaruka imfura yabo.

Jay Z na Beyoncé mu kwakira igihembo cya Brit Awards bahawe nka ‘Best International Group’ bakoreye agashya Meghan Markle witegura kubyarira igikomangoma cy’u Bwongereza.

Beyoncé na Jay-Z begukanye icyo gihembo bahigitse amatsinda akomeye ari yo Brockhampton, First Aid Kit, Nile Rodgers & Chic na Twenty One Pilots.

Bifotoreje ku ifoto izwi cyane ya Mona Lisa ariko irimo isura ya Meghan yambaye ikamba. Mu magambo Beyoncé yanditse kuri Instagram avuga kuri Meghan yavuze ko bishimiye guha icyubahiro uyu mugore mu kwezi kw’amateka y’abirabura, arongera ati “Impundu ku gutwita kwawe! Tukwifurije umunezero mwinshi.”

Ifoto ya Mona Lisa bayikoresheje no mu ndirimbo yabo yitwa Ape**** ubwo bari mu ngoro ya Louvre i Paris ariko ubu noneho basubiyemo uko igaragara bashyiramo isura ya Meghan Markle.

Tim O’Brien washushanyije yabwiye BBC ko batigeze babisabira uburenganzira kubikora, ati “Babikoze gusa,” akomeza avuga ko Meghan ari guhindura isura y’u Bwongereza mu buryo budasanzwe nk’umugore uvuka ku mwirabura ndetse bigashimangira ko kwibona kw’abafite uruhu rwera biri kugana ku ndunduro ku Isi yose.

Uyu muhanzi nubwo ngo igihangano cye cyakoreshejwe atabitangiye uburenganzira mu mvugo ye yumvikanishije ko ataramenya neza umwanzuro afata mu kwishyuza abategura ibihembo bya Brit Awards babikoze gusa avuga ko nubwo atishyuwe yungutse cyane kuko na we yabonye igihangano cye cyasakaye bikomeye ndetse akakibona gikoreshwa n’abantu bose ku mbuga nkoranyambaga.

Yari yaragiherewe akazi mu 2018 n’ikinyamakuru kitwa The Key.

Beyoncé na Ja Z batunguye umugore w'Igikomangoma Harry

Meghan Markle w’imyaka 37 yagiye i New York kwitabira ibirori byo kwitegura umwana we n’igikomangoma Harry, byabaye mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 20 Gashyantare 2019. Yagiyeyo ku butumire bw’inshuti ze zamuteguriye ibirori bya Baby Shower byayobowe na Amal Clooney [w’imyaka 41] na Serena Williams wa 37. Byabereye mu cyumba cyakodeshejwe amadolari asaga 75,000 muri The Mark.

Mail Online yatangaje ko, Meghan yagiye i New York muri baby shower nyuma y’ibindi birori byari byitabiriwe na Gayle King na Jessica Mulroney. Yagiye mu ndege ye bwite ya Gulfstream G450 yishyuwe amadolari 250,000 [asaga miliyoni 245 Frw].

Meghan arakuriwe
Yakorewe Baby Shower i New York
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top