Umuhanzi w’icyamamare muri Uganda, Bebe Cool avuga ko abahanzi barimo Ykee Benda, itsinda rya Voltage Music Duo rya Kent na Folosso bazamara imyaka irenga 20 mu ruhando rwa muzika bitewe n’imikorere yabbo.
Yavuze ko aba bahanzi bombi bafata igihe gihagije cyo gutunganya umuziki wabo ndetse kenshi bakagisha inama mbere, ibintu bidakorwa n’abahanzi bose kuko usanga abenshi muri bo ari abiyemezi ndetse n’abafungamutwe.
Yongeyeho ko ari umwe mu bahanzi bake bagize umumaro mu ruhando rwa muzika mu myaka 25 ishize muri Afurika yose. Yanavuze ko kandi yishimira uburyo abahanzi bo muri Afurika y’Iburengerazuba bakora umuziki wabo neza, by’umwihariko avuga ko DBanj ari we wamukuruye mu muziki.
Kent na Folosso bagize itsinda rya Voltage Music Duo
Ykee Benda, Bebi Cool abona azavamo umuhanzi ukomeye

Ibitekerezo