Imyidagaduro

Bashunga Abouba yashimagije umugore we ku munsi bizihiza isabukuru y’imyaka 2 bamaze babanye

Bashunga Abouba yashimagije umugore we ku munsi bizihiza isabukuru y’imyaka 2 bamaze babanye

Umunyezamu w’ikipe ya Buildcon FC muri Zambia wananyuze mu makipe atandukanye hano mu Rwanda, Bashunga Abouba, uyu munsi arizihiza isabukuru y’imyaka 2 amaze akoze ububwe n’umufasha we Cyuzuzo Djamila Shaban, akaba yamutatse amuvuga ibigwi n’ibyo yamufashije muri iyo myaka babamaranye.

Tariki ya 12 Nzeri 2019 nibwo bashyingiranywe biyemeza kumarana igihe basigaje ku Isi babana nk’umugore n’umugabo, mu myaka 2 bamaranye Imana ikaba yarabahayemo umwana w’umukobwa, Bashunga Ghania.

Mu butumwa burebure uyu munyezamu uri muri Zambia yoherereje umugore we, yamushimiye uburyo yahinduye ubuzima bwe muri iyi myaka 2 bamaranye, ngo yamwigishije byinshi ndetse ibyiza bye abivuze ntiyabirangiza.

Yagize ati“nshaka gufata aka kanya nkakwifuriza isabukuru nziza y’ubukwe bwacu mugore wanjye nkunda cyane nsabira n’imigisha ku Mana ngo izadufashe turambane kugeza dushaje kandi nyisaba ko yazanaduha n’urubyaro rwiza n’ibyiza byinshi, singiye kuvuga ibyiza byawe kuko ni yinshi mbivuze wandambirwa, gusa icyo nshaka kukubwira, warakoze kuba warambereye umugore w’umutima.”

Yakomeje amubwira ko ntazibana zidakomana amahembe, yamwibukije ko amushimira uburyo azi kubana, igihe afite ibibazo akamumenyera ikimukwiriye n’uko amufata akamwumva.

Yakomeje amusaba ko bakomeza bakibanira uko babanye ndetse amusezeranya urukundo ruzira uburyarya mu gihe cyose bakiri kumwe nk’umugore n’umugabo.

Yagize ati“ndasaba ko Imana yazadufasha tukibanira uku imyaka yose, imigisha myinshi mu rugo rwacu, nzagukunda birenze uko ubibona Imana izabimfashemo kandi izaduhe hungu na kobwa.

Yamwibukije ko n’ubwo bizihiza imyaka 2 bamaranye nk’umugore n’umugabo, atari imyaka 2 ahubwo byatangiye kera amubera inshuti nziza kugeza umunsi yemera kuzamubera mama w’abana be.

Bashunga Abouba yakiniye amakipe atandukanye arimo APR FC atakiniye igihe kinni, izina rye ryazamutse ubwo yari muri Rayon Sports, ajya muri Bandari FC yo muri Kenya ubu ari muri Buildcon FC yo muri Zambia.

Bamaze imyaka 2 bakoze ubukwe
Bahamya isezererano amwambika impeta
Urukundo nirwogere
Cyuzuzo Djamila umugore wa Bashunga ku munsi w'ubukwe bwabo
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top