Mu gitaramo cyo kumurika alubumu ye yise ’Ma Vie’, umuhanzi Social Mula yaraye agabiwe inka n’Umunyamabanga waLeta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Hon. Bamporiki Edouard.
Ni alubumu yaraye amurikiye mu ihema ryo muri Camp Kigali, iki gitaramo kikaba cyitabiriwe n’abantu benshi batandukanye barimo inshuti ze, umuryango n’abanyacyubahiro batandukanye.
Ku rubyiniro habanjeho Juda Muzik, Kenny Sol, Gisa cy’Inganzo wabwiye abantu bari bitabiriye iki gitaramo ko Imana yamukoreye ibikomeye cyane. Aba bahanzi bakaba bishimiwe bikomeye n’abari baje kwihera ijisho.
Hahise haza umuhanzi Social waririmbye zimwe mu ndirimbo ze nka; ’Umuturanyi’, ’Agakufi’, ’Abanyakigali’, ’Umugisha’, ’Kundunduro’ na ’Super Star.’ Abakunzi bamweretse ko bamwishimiye cyane. Asoje izi ndirimbo yasubiye mu rwambariro haza abandi bahanzi bari batumiwe kwifatanya nawe muri iki gitaramo.
Ku rubyiniro hahise haza Rugamba Yverry waririmbye indirimbo “Amabanga”. Yakurikiwe n’umuhanzikazi Marina Deborah washimishije abantu benshi cyane, yaririmbye indirimbo ye ’Ni wowe’ na ’Log Out’, yasoreje ku gace k’indirimbo ‘Nari High’ ihuriweho n’abahanzi bo muri The Mane abarizwamo, yaririmbye aka gace abantu benshi bitera ibicu bite n’uburyo ikunzwe.
Yvan Buravan yaririmbye indirimbo ze zirimo ’Oya’, ’Si Belle’ n’Inkuru aherutse gusohora, uyu musore yishimiwe cyane.
King James ufatwa nk’umwami wa RnB mu Rwanda, muri iki gitaramo yasubiye mu mateka yibutsa abantu indirimbo ze zakunzwe zirimo ’Buhoro Buhoro’, ’Ndagukunda’, ’Nta Mahitamo’ n’izindi.
Bruce Melody niwe wakuriyeho aririmba ’Katerine’ aheruka gusohora, ’Kungola’ yakoranye na Sunny, uyu nawe yishimiwe bikomeye n’abakunzi be.
Social Mula yahise agaruka ku rubyiniro aha abakunzi be umuziki utavangiye yari yabateguriye.
Bamporiki Edouard, wari witabiriye iki gitaramo ari kumwe na Nyirasafari Esperance wahoze ari Minisitiri w’Umuco na Siporo, ubu akaba ari visi Perezida wa Sena ushinzwe iby’amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, yavuze ko yashimishijwe cyane n’iki gitaramo cya Social Mula ndetse akaba amuhaye inka, ngo najya iwabo ku ivuko azayisangayo.
Yagize ati“Ndifuza kwifuriza umuvandimwe gutunga agatunganirwa kandi n’uwo nzazira mu gitaramo cya nyuma uwo muhigo nzawuhigura kuko ni iby’ingenzi…abakurambera bacu bavuze ko uwo wifuriza gutunga umugabira. Uyu munsi turi kuwa Gatandatu kuwa Kabiri Social Mula najya gusura Mama we azasangayo inka nziza."
Tariki ya 23 Ugushyingo 2019, Social Mula nibwo yamuritse Alubumu ye ya mbere nyuma y’imyaka 6 yinjiye mu muziki, akaba anateganya kujya kuyimurika aho avuka ku Rwesero.

Ibitekerezo