AS Kigali yasinyishije babiri, Bugesera nayo isinyisha abarimo uwabaye kapiteni w’Isonga
Ikipe ya AS Kigali yatangiye gusinyisha yitegura umwaka w’imikino wa 2022-23 aho yahereye kuri Akayezu Jean Bosco na Rucogoza Eliassa.
Iyi kipe irimo yitegura umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro izakinamo na APR FC, ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu yatangaje ko yamaze gusinyisha myugariro Akayezu Jean Bosco wakiniraga Etincelles FC.
Uyu mukinnyi wakiniye amakipe arimo Police FC akaba yasinyiye iyi kipe y’abanyamujyi amasezerano y’imyaka 2.
Uretse uyu mukinnyi kandi AS Kigali yasinyishije imyaka 2 umukinnyi wakinaga mu kibuga hagati mu ikipe ya Bugesera FC, Rucogoza Eliassa.
Nubwo Bugesera FC yatakaje Rucogoza yamaze gusinyisha Niyomukiza Faustin wakiniraga Rwamagana City.
Iyi kipe kandi yibitseho Isingizwe Rodrigue wabaye kapiteni w’Isonga, agakinira amakipe arimo Gorilla.
Uyu musore ukiri muto ukina mu kibuga hagati asatira, yakiniye ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17, yasinyiye Bugesera FC imyaka 3.

Ibitekerezo
Minute Gas
Ku wa 24-06-2022Nonese ibya Jean bosco nibyo kontafoto