Siporo

APR FC ntikozwa ibyo gukina Super Cup yaje mu isura nshya

APR FC ntikozwa ibyo gukina Super Cup yaje mu isura nshya

Kugeza ubu APR FC yo yibara nk’ikipe itazakina Super Cup ku mpamvu ivuga ko itamenyeshejwe impinduka kuri iri rushanwa kandi nayo ifite ibyo yateguye.

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA, riheruka gutangaza ko habayemo impinduka ku gikombe kiruta ibindi mu gihugu cya ’Super Cup’.

Ubundi iki gikombe cyari gisanzwe gihuza ikipe yatwaye Shampiyona n’iyatwaye igikombe cy’Amahoro, iyo ikipe imwe ibitwaye byombi, kiyihuza n’iyo byahuriye ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro.

Kuri iyi nshuro, FERWAFA yagihinduriye izina inavuga ko kizakinwa n’amakipe 4, APR FC, Rayon Sports, Kiyovu Sports na Police FC.

Biteganyijwe ko tariki ya 22 Kanama 2026 ari bwo rizatangira APR FC ikina na Kiyovu Sports, Rayon Sports ikina na Police FC izitsinze zihurire ku mukino wa nyuma tariki ya 28 Kanama 2026.

Gusa amakuru ISIMBI yamenye ni uko APR FC itishimiye izi mpinduka ndetse yanamenyesheje FERWAFA ko itazitabira iri rushanwa kubera impinduka barikozemo.

Ivuga ko yiteguye umukino umwe wa Super Cup na Rayon Sports ubundi igahita ijya mu mikino ya gicuti yitegura amarushanwa Nyafurika.

Ibona ko byari bikwiye kubanza kumenyesha mbere amakipe azitabira, akanamenyeshwa ko hari impinduka zabayemo.

APR FC ngo yari izi ko izakina na Rayon Sports nk'ibisanzwe
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top