Siporo

Amerika yasezerewe n’u Bubiligi mu Gikombe cy’Isi yakiriye

Amerika yasezerewe n’u Bubiligi mu Gikombe cy’Isi yakiriye

Ikipe y’Igihugu y’u Bubiligi yabonye itike ya 1/4 cy’Igikombe cy’Isi cya 2026 nyuma yo gutsinda Leta Zunze Ubumwe za Amerika ibitego 4-1, ihita iba igihugu cya nyuma cyakiriye iri rushanwa gisezerewe.

Uyu mukino waranzwe no kwitwara neza kwa Charles De Ketelaere, watsinze ibitego bibiri, afasha u Bubiligi kwinjira mu makipe umunani akomeye asigaye ahatanira igikombe.

U Bubiligi bwafunguye amazamu hakiri kare ku munota wa cyenda, ubwo Nicolas Raskin yahaga umupira De Ketelaere awushyira mu izamu.

Amerika yaje kwishyura ku munota wa 31, nyuma y’uko kufura ya Malik Tillman ihinduye icyerekezo cyayo nyuma yo gushota Hans Vanaken ikabeshya umunyezamu.

Ibyishimo by’Abanyamerika ntibyatinze, kuko nyuma y’iminota ibiri gusa De Ketelaere yongeye gutsindira u Bubiligi igitego cya kabiri n’umutwe, ku mupira yari ahawe na Leandro Trossard.

Mu gice cya kabiri, amakosa y’umunyezamu Matt Freese yahaye amahirwe De Ketelaere yo kumwambura umupira, Hans Vanaken ahita atsinda igitego cya gatatu.

Mu minota y’inyongera, Romelu Lukaku winjiye asimbuye yatsinze igitego cya kane, ashyiraho akadomo ku ntsinzi y’u Bubiligi.

Uyu mukino wanaranzwe no kugaruka mu kibuga kwa rutahizamu Folarin Balogun, wari wahawe uburenganzira bwo gukina nyuma y’uko FIFA isubitse igihano cy’umukino umwe yari yafatiwe.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’ubusabe bwa Perezida wa Amerika, Donald Trump, wasabye ko dosiye ye isubirwamo. Gusa Balogun, wari umaze gutsinda ibitego bitatu muri iri rushanwa, ntiyashoboye kugira icyo afasha ikipe ye imbere y’ubwirinzi bukomeye bw’u Bubiligi.

Nyuma y’iyi ntsinzi, u Bubiligi buzahura na Espagne muri 1/4 cy’irangiza, mu mukino uzabera i Los Angeles ku wa Gatanu, nyuma y’uko Espagne na yo isezereye Portugal iyitsinze igitego 1-0.

U Bubiligi bwasezereye Amerika
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top