Imyidagaduro

Amagambo zari yatangaje yifuriza isabukuru nziza umwana yabyaranye na Diamond

Amagambo zari yatangaje yifuriza isabukuru nziza umwana yabyaranye na Diamond

Zarinah Hassan [Zari Hassan] ukunda kwiyita The Boss Lady yifurije isabukuru nziza y’amavuko umwana we w’umuhungu yabyaranye n’umuhanzi w’Umunya-Tanzaniya Diamond Platnumz, aho yamubwiye ko abona azavamo umugabo w’umunyembaraga.

Nk’uko yabigaragaje ku ifoto y’uyu mwana witwa Prince Nillan yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, Zari yagaragarije urukundo rudasanzwe uyu mwana ndetse amwifuriza kuzavamo umugabo w’icyubahiro.

Yagize ati: “Isabukuru nziza y’amavuko mugabo wanjye muto, uri hano kandi umeze neza. Iyi foto iragaragaza ko wifitiye icyizere kandi uri umunyembaraga. Nkwifurije kuzavamo umugabo uhwanye n’icyo Imana yaguteguriye kuba cyo. Umugabo w’icyubahiro.”

Umuhanzi akaba n’umucuruzi w’umwe mu baherwe b’abagore muri Afurika w’Umunya-Uganda Zari yashakanye na Diamond Platnumz ndetse banabyarana abana babiri, umukobwa w’imfura witwa Princess Tiffah n’umuhungu Prince Nillan wujuje imyaka itatu y’amavuko kuri uyu wa 6 Ukuboza 2019.

Nubwo babyaranye aba bana ariko ntibyashobotse ko bagumya gukundana no kubana nk’umugore n’umugabo kubera ingeso ya Diamond yo gukunda abakobwa ku rwego rwo hejuru.

Zari na Diamond bashakanye mu mwaka wa 2014 batandukana tariki ya 14 Gashyantare 2018 ku munsi wahariwe abakundana.

Nyuma y’uko bombi batandukanye bamaze kubyarana abana babiri, buri wese yashatse undi mukunzi gusa Zari akomeza gushinja Diamond kumutererana mu kutamufasha kurera abo bana babo.

Ubu Diamond ari kumwe n’umuhanzi w’Umunya-Kenya Tanasha Donna baherutsde no kwibaruka umwana w’umuhungu bise Naseeb Junior.

Zari w’imyaka 39 y’amavuko na we yashakanye n’umuherwe w’Umunya-Afurika y’Epfo yahaye izina rya ‘King Bae’ nubwo yakomeje kumugira ibanga akanga kumwerekana.

Prince Nillan yujuje imyaka itatu y'amavuko
)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top