Imyidagaduro

Amafoto ya mbere y’umwana wa Meghan n’igikomangoma Harry

Amafoto ya mbere y’umwana wa Meghan n’igikomangoma Harry

Meghan Markle n’igikomangoma Harry berekanye umwana wabo ku nshuro ya mbere kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Gicurasi 2019.

Mu Bwongereza byari ibirori bikomeye mu kwerekana imfura ya Meghan na Harry imaze iminsi ibiri ivutse. Ku ruhande rwa Meghan yari yishimye ku rwego ruhanitse ndetse yavuze ko ‘cyari igihe cy’umunezero’.

Umuhango wo kwereka Isi bwa mbere imfura ya Meghan na Harry wabereye mu mbuga ya Windsor Castle ari naho bivugwa ko aba bombi bamaze iminsi kuva umwana yavuka.

Ni ubwa mbere Meghan agaragaye mu ruhame nyuma y’igihe kigera ku byumweru bitandatu byari bishize yarihishe amaso y’abantu kubera imyiteguro yo kwibaruka.

Mu kiganiro batanze cyamaze iminota itatu, mu nyubako ya St George, Meghan yagize ati “Ntabwo bisanzwe, mu by’ukuri biranejeje cyane. Izi zari inzozi zanjye, hari hashize iminsi.”

Yongeyeho ati “Mfite abantu babiri mu Isi kandi ndishimye […] Aratuje cyane.”

)

Tanga igitekerezo

Ibitekerezo

IZASOMWE CYANE

To Top