AMAFOTO: Umuraperi Navio wo muri Uganda yasezeranye n’umugore we bamaranye igihe
Ku myaka 36 y’amavuko, umuraperi w’Umugande Daniel Lubwama Kigozi uzwi ku izina rya Navio, yasezeranye n’umugore we, Mathilda Nasimbwa bamaze igihe babana.
Ubukwe bwabaye ku wa Gatandatu w’icyumweru gishize, bwabereye mu gihugu cya ‘Sweden’.
Nk’uko yabigaragaje ku rukuta rwe rwa Instagram, Mathilda yahamije ko yashyingiranwe na Navio ndetse anashimira byimazeyo abantu bose babatahiye ubukwe.
Yagize ati: “Uyu munsi, nashyingiranywe n’inshuti yanjye y’ibihe byose. Mwakoze cyane aho mwaturutse hose mu mpande zitandukanye z’Isi muje kwifatanya natwe, turabakunda cyane by’umwihariko imiryango yacu yadufashije bikagenda neza.”
Mama wa Navio, Prof. Maggie Kigozi na we yagaragaje ibyishimo afitiye umukazana we.
Yagize ati: “Umuryango wa Kigozi wungutse umuntu mushya ‘Mrs. Mathilda Kigozi’. Amahirwe masa kuri Daniel na Mathilda, urakaza neza mu muryango wa Kigozi.”
Amakuru dukesha ikinyamakuru ugandaonline.net aravuga ko Mathilda yagiye kwerekana uyu mukunzi we mu muryango mu kwezi K’Ukuboza 2017, mu gihe bari bamaze kubyarana abana babiri ari bo Kingdom na Llywelyn hakiyongeraho abandi bana babiri Navio yabyaye ku ruhande, Liam na Alyssa.

Ibitekerezo