Kizito Mihigo wamenyekanye cyane mu ndirimbo z’Imana ndetse n’indirimbo z’ubumwe n’ubwiyunjye, nyuma yo gusezerwaho yashyinguwe mu irimbi rya Rusororo.
Tariki ya 17 Gashyantare 2020 ni bwo inkuru mbi y’uko uyu muhanzi yitabye Imana yamenyekanye, akaba yarapfuye yiyahuriye muri gereza.
Urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha bwatangaje ko uyu muhanzi yiyahuye akoresheje amashuka ya ryamagamo muri kasho ya sitasiyo ya polisi i Remera aho yayakozemo nk’ikiziriko ariyahura.
Hari nyuma y’uko tariki ya 13 Gashyantare 2020 bari batangaje ko yafashwe agerageza kwambuka umupaka ajya mu Burundi binyuranyije n’amategeko, aho yakekwagaho kujya gukorana n’imitwe irwanya leta y’u Rwanda n’icyaha cya ruswa.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu akaba yasezeweho n’abantu batari bake mu rugo rw’umubyeyi we Kicukiro.
Umurambo we wavanwe ku bitaro bya Kacyiru mu gitondo cy’uyu wa Gatandatu ujyanwa mu Busanza mu murenge wa Kanombe mu karere ka Kicukiro mu rugo rw’umubyeyi we aho abavandimwe, inshuti n’abandi bamusezeyeho bwa nyuma.
Misa yo kumusabira yabereye muri Kiliziya ya Mutagatifu Nikola wa Fuluwe i Ndera. Nyina umubyara mu magambo make yasabye abantu kubabarira kuko umwana we yigishaga abantu kugira imbabazi.
Nyuma y’aho akaba yahise ajya gushyingurwa mu irimbi rya Rusororo.
Kizito Mihigo yavukiye i Kibeho mu karere ka Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo ku itariki ya 25 Nyakanga 1981. Yari umwana wa gatatu mu bana batandatu ba Augustin Buguzi na Placidie Ilibagiza.
Yahimbye indirimbo zirenga 400 zifashishwa muri Kiliziya Gatolika n’ahandi. Amashuri yisumbuye yize kuri Seminari Nto ya Karubanda mu karere ka Huye. Yarangirije muri Collège St André mu Mujyi wa Kigali.
Kizito Mihigo yize umuziki mu ishuri rya Conservatoire de Paris mu Bufaransa anagira uruhare mu ihangwa ry’indirimbo yubahiriza igihugu ‘Rwanda Nziza’.

Ibitekerezo
Umuhoza joselyne
Ku wa 13-12-2022Dukundurwanda kd naperezida waco.tugire umutima nkugwa kizito:ikinyabupfura,kubabarira Amahoro,ubumwe kuko turabana b,urwanda imana imuhe iruhuko ridashira amen
Domine5 domine
Ku wa 25-02-2020Kizito mi higoh Imana iki ye reka uruhukire mumahoro
Domine5 domine
Ku wa 25-02-2020Kizito mi higoh Imana iki ye reka uruhukire mumahoro
B j
Ku wa 24-02-2020No comment
B j
Ku wa 24-02-2020No comment
B j
Ku wa 24-02-2020No comment
B j
Ku wa 24-02-2020No comment
Mfitundinda gershom
Ku wa 24-02-2020May soal Rest in peace
Erneste
Ku wa 23-02-2020Imana imwakire mubayo
Erneste
Ku wa 23-02-2020Imana imwakire mubayo
SINAMENYE Mathias
Ku wa 23-02-2020KIZITO MIHIGO IMANA IMWAKIRE,KANDI N’UMURYANGO WIWE UGIRE UKWIHANGANA KW’ISI N’IBIBAZO GUSA,KANDI TWESE IY’ISI N’INTIZO TUZOYIVAKO.
Tuyisenge
Ku wa 23-02-2020Uruhukire mumahoro
Kwizera Theo
Ku wa 22-02-2020Imana imwakire mubayo
Kwizera Theo
Ku wa 22-02-2020Imana imwakire mubayo