AMAFOTO: Harmonize yakoze ubukwe mu ibanga butagaragayemo Diamond
Umuhanzi ukomeye mu gihugu cya Tanzania, Rajab Abdul wamenyekanye nka Harmonize mu muziki yakoze ubukwe mu ibanga na Sarah bari bamaze igihe bakundana.
Ku munsi w’ejo tariki ya 7 Nzeri 2019 ni bwo ubu bukwe bwabaye mu murwa mukuru w’igihugu cya Tanzania, Dar es Salaam.
Ubukwe bwa Harmonize na Sarah Michelotti ukomoka mu Butaliyani bwabanjirijwe no gusezerana imbere y’idini ya Islam nyuma abatumiwe bakirirwa muri Serena Hotel mu mujyi wa Dar es Salaam.
Ubu bukwe bwatunguye abantu ndetse busa n’ubwagizwe ubwiru dore ko bwatashywe n’abantu 100.
Ubu bukwe bwa Harmonize ntabwo bwagaragayemo uwahoze ari inshuti ye magara, Diamond Platnumz, umuyobozi w’inzu itunganya umuziki ya Wasafi Classic Baby(WSB), ni nyuma y’iminsi mike Harmonize atandukanye n’iyi nzu yari yaragezemo muri 2015.
Harmonize mbere yo gukundana na Sarah, akaba yari mu rukundo n’umukinnyi wa filime, Jacqueline Wolper.

Ibitekerezo
Ndikumana Pascal
Ku wa 22-09-2019Andika Igitekerezo Hano
Non Mwebw Mubon Ivy Harmonaz Yagiz Arivy Kuv Wsb