AMAFOTO: Buri mukinnyi mu myitozo y’Amavubi yitegura Mozambique na Cameroun
Amavubi akomeje imyitozo yitegura imikino ibiri yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2021, ni imikino azakina na Mozambique ndetse na Cameroun muri uku kwezi.
Kuri uyu wa Gatanu ni umunsi wa gatanu w’imyitozo y’Amavubi kuko yatangiye ku wa Mbere tariki ya 8 Werurwe 2021.
Aba bakinnyi bakaba bakora inshuro 2 ku munsi, iminsi myinshi bakaba bakorera ku kibuga cya Stade Regional i Nyamirambo.
Umutoza Mashami Vincent akaba yarahamagaye abakinnyi 31 harimo abakinnyi 8 bakina hanze y’u Rwanda.
Umutoza ku ikibitiro akaba agiye kumara icyumweru akorana imyitozo n’abakinnyi bakina imbere mu gihugu, ni mu gihe abandi bazabasanga mu mwiherero.
Abakinnyi bose bakaba bameze uretse umunyezamu Kimenyi Yves wagize ikibazo cy’imvune yo mu ivi mu myitozo yo ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki ya 9 Werurwe 2021.
Umukino w’u Rwanda na Mozambique ukaba uzabera mu Rwanda ku wa 24 Werurwe ni mu gihe uwa Cameroun uzabera muri Cameroun tariki ya 31 Werurwe 2021.
Kugeza ubu muri iri tsinda Cameroun niyo iyoboye itsinda n’amanota 10, Mozambique 4 inganya na Cape Verde mu gihe u Rwanda rufite 2.

Ibitekerezo
RED
Ku wa 12-03-2021Za nyogosho nziza zagiye he bahu?anyway courage
RED
Ku wa 12-03-2021Za nyogosho nziza zagiye he bahu?anyway courage