Ally Soudy na Shaddy Boo bazayobora ibirori byo kwakira Jay Polly
Umunyamakuru Ally Soudy umaze imyaka itandatu atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we agiye kugaruka i Kigali aho azayobora ibirori byo kwakira Jay Polly ari kumwe na Shaddy Boo umaze kwigarurira imbuga nkoranyambaga.
Iki gitaramo kizaba ku itariki ya 1 Mutarama 2019, kizagaragaramo abahanzi Asinah, Bull Dogg, Safi Madiba, Queen Cha ndetse na Jay Polly ubwe azaba ari muri ibi birori bizabera kuri Platinum Club i Kibagabaga.
Uretse kuyobora ibitaramo nka MC, Ally Soudy yakoreye Radio Salus akiri umunyeshuri mu yahoze ari Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ahavuye akomereza ku Isango Star.
Yavuye mu Rwanda tariki ya 6 Ugushyingo 2012, yimukanye n’umugore we Umwiza Carine bafitanye amateka adasanzwe mu rukundo rumaze imyaka 16. Akunze kugaruka mu Rwanda mu bihe bitandukanye.
Tuyishime Joshua [Jay Polly] uzakirwa n’abarimo Ally Soudy na Shaddy Boo bazayobora igitaramo cyamuteguriwe, agiye kurangiza amezi atanu y’igifungo yakatiwe, azasohoka mu cyumweru gitaha ahite akorerwa igitaramo cyo kumuha ikaze.
Ally Soudy uzakira Jay Polly nasohoka muri gereza biteganyijwe ko we azagera i Kigali mu cyumweru gitaha habura iminsi mike ngo iki gitaramo kibe.
Jay Polly yahawe iki gihano nyuma yo guhamwa n’icyaha cyo ‘gukubita no gukomeretsa ku bushake ku buryo bubabaje’ umugore we. Uyu muhanzi azasohoka muri gereza tariki ya 28 Ukuboza 2018.
Jay Polly umaze igihe muri gereza ya Mageragere, aheruka kubwira ikinyamakuru ISIMBI ko igihe amaze afunzwe yize amasomo menshi azamufasha mu buzima bwo hanze. Yandikiye indirimbo nyinshi muri Gereza ndetse nagera hanze azaruhukira muri studio.

Ibitekerezo